Musanze: INES Ruhengeri abahawe amahugurwa mu ikoranabuhanga bavuga ko bagiye kwiteza imbere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri bavuga ko bishimiye Programe ya Innov 8 POD , bagejejweho itumababasha kubona akazi  mu mahanga kandi umuntu agakora atavuye aho ari akanahembwa.Aha rero ni ho ubuyobozi bwa INES Ruhengeri na  bwo busaba aba banyeshuri gukomeza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rwandayacu.com, bavuga ko mu gihe cy’ibyumweru 8 bamaze bahabwa amahugurwa, bahungukiye byinshi kandi byatumye biyungura ubumenyi ndetse babonamo n’amafanga Niyomutoni Joseline yabivuze.

Yagize ati: “Mu gihe cy’ibyumweru 8 twabonye ko iyi programe ari ingenzi kuko umuntu ashobora gukorera amafaranga atavuye aho ari, tugomba gukorera muri Digital, mu buryo bugezweho,tugakirigita ifaranga tutavuye aho turi”.

Niyomutoni akomeza asaba bagenzi be kwitunyuka bagashyira imbaraga mu ikoranabuhanga bakitinyuka cyane.

Yagize ati: “   Kugeza ubu mu Rwanda ubu buryo ntibwari bwaguka mu gihe hakurya y’inyanja ho baradusize ariko natwe tubihaye  umwanya tugakora cyane, n’ubwo bamwe muri twe bari baranze kubyizera ariko twe ubu twatangiye kubona amafaranga, urubyiruko rugomba kwitinyuka byose birashoboka, ndumva nta mpamvu yo kuvugango imirimo yarabuze mu gihe ikoranabuhanga rihari kandi bimaze kugaragara ko ariho imirimo ihemba menshi isigaye”.

Umunyarwandakazi uba mu guhugu cya Singapuru, Alida Rwabalinda ;ari nawe wazanye iriya gahunda binyuze muri Programe yitwa Innov 8 POD, ku bufatanye afutanye na INES Ruhengeri, avuga ko igihe ari iki kugura ngo urubyiruko rw’u Rwanda rumenye kwihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga

Yagize ati: “ Kuri ubu ku bufatanye dufitanye na INES Ruhengeri, mu gihe cy’ibyumweru 8 binyuze mu iyakure twahuguye abanyeshuri 30, ariko abagera ku 10  ni bo babashije kugaragaza ko bashoboye, aba rero nyuma y’igihe gito bose batangiye kubona amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga, ubu rwose barahembwa neza ku kazi babonye binyuze mu mahugurwa , bakabona akazi batavuye aho bari kandi bagahembwa mu buryo buhoraho, ndasaba rero urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza gushyira umuhati mu ikoranabuhanga, kuko isi kuri ubu yubakiye ku ikoranabuhanga”

Rwabarinda akomeza avuga ko umushinga wo kwigisha urubyiruko no kurufasha kubona imirimo binyuze mu ikoranabuhanga watangiye mu mwaka wa 2022, bwa mbere batangirana gukorana na INES Ruhengeri mu Rwanda, kandi iyi gahunda ngo izakomeza no mu bindi bigo byo mu Rwanda, ngo kuko  bamaze kubina ko iyi programe itanga umusaruro ahereye no ku bihugu bimwe byo muri Aziya na Amerika bakorana.

Yagize ati: “ Iyi program  ifasha abantu gukora akazi batavuye aho bari mu buryo bw’ikotanabuhanga, mwese muziko  mu bihe bya Covid-19 bitari byoroheye abantu kuva mu rugo bajya mu kazi benshi bakoreraga akazi imuhira, natwe rero twiteze ko iyi kompanyi Innov 8 POD twatangije izagenda itanga umusaruro, nk’uko byagaragaye mu bindi bihugu kuko hari abo imaze gukura mu bukene.”

Rwabarinda avuga ko urubyiruko rukwiye gushyira ingufu mu ikoranabuhanga

Padiri Dr.  Hagenimana Fabien ,Umuyobozi wa INES Ruhengeri avuga ko urubyiruko rukwiye gushyira ingufu mu ikoranabuhanga bakaribyaza umusaruro, cyane ko isi kuri ubu igendera ku ikoranabuhanga kandi ko buri munsi rigenda ryaguka , aha rero urubyiruko rukaba rusabwa narwo kwaguka mu mitwe yarwo, rutekereza byimbitse.

Yagize ati: “Kimwe n’abahawe amahurwa yemwe n’abateganya kuzayahabwa nifuza ko bakomeza gushyira ingufu mu guhanga udushya bagamije kwihangira umurimo kandi nk’uko mwabyiyumviye abahuguwe na INNOV8 POD batangiye kubona amafaranga babikesha ubu bumenyi bafite kandi burya akazi ku Isi karahari nuko tutabisobanukirwa ngo twaguke mu bitekerezo, aha rero urubyiruko rukomeze kwagura imyumvire biteza imbere .”

Padiri Dr Fabien Hagenimana (uhagaze  ibumoso)asaba urubyiruko gukomeza guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga bituma babona imirimo.

 

 760 total views,  2 views today