Musanze: Umwana warangije gahunda y’amasomo mu ishuri nta mpamvu yo gutsindwa. Nduwayesu Elie Umuvugizi wa Wisdom School

 

Yanditswe na   Editor.

Umuvugizi wa Wisdom School Nduwayesu Elie , atangaza ko  ngo iyo umuneshuri ahawe amasomo yose ari kuri gahunda yateguwe na Minisiteri y’uburezi, nta kabuza akwiye gutsinda ijana ku ijana.Ibi Nduwayesu arabitangaza mu gihe abanyeshuri bo kuri iri shuri bo bashimangira ko nta bwoba bw’ibizamini bya Leta umwaka wa 2019 bafite ngo kuko ibyo bari kubazwa byose babyize.

Wisdom Shool, kuri ubu ifite abana bo mu mashuri abanza  ndetse no mu kiciro rusange bavuga ko bazatsinda ijana ku ijana , ngo kuko ikizamini bagiteguye kare, biyigisha ubwabo ndetse n’abarezi bakabibafashamo.

Ishimwe Umubyeyi Marie Rosine yiga mu mashuri abanza kuri Wisdom School, yagize ati: “ Bury anta bwo nari nziko ikizamini cya Leta kiba cyoroshye, nari mfite ubwoba ko yenda bambaza ibikomeye, ariko kuri ubu nshingiye ku byo twigishwa hano byose nasanze kidateye ubwoba , nk’imibare yose twakoze nsanze rwose twarabyize, iyo rero umunyeshuri akurikiye mwalimu, akanasobanuza bagenzi be aratsinda rwose nka njye nizeye gutsinda ku gipimo cya 98% kuko yenda shobora gusobwa n’utuntu tumwe ariko nizeye intsinzi”.

Umubyeyi yongera ho ko ngo umunyeshuri adakwiye kwiga ari uko ibizamini byegereje, ngo kuko bibarushya cyane.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu banyeshuri barindira ko ikizamini kigera ubundi bakarara amajoro ngo bariga, ibi ni bimwe mu bituma nyina bakora ibizamini bahuzagurika, bamwe bakirirwa basinzirira mu bizamini bikabaviramo gutsindwa, gutegura ikizamini bikorwa mbere , bajye bahora biteguye rero.Ikindi ni uko mu biruhuko, abakobwa dukwiye gukomeza uburere twakuye kuri Wisdom, cyane ko hanze hano hari bamwe mu bagabo baba bagamije kudushora mu ngeso mbi, dukomeze dukomere ku ndangagaciro za kirazira n’umuco nyarwanda twakuye hano”.

 

Kayitare Prince avuga ko yizeye intsinzi 100%

Kayitare Prince na we ashimangira ko amasomo bahawe kuri Wisdom azatuma batsinda ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 2019.

Yagize ati: “ Hano kuri Widom, bakoresha abanyeshuri cyane , nta mwanya upfa ubusa, turiga cyane ku buryo usanga ubuyobozi bushyiramo umuhate kugira ngo nibura tugire icyo dutahana mu bumenyi, iyo batubwiraga kwiga rero numvaga ari nko kutwikoreza umutwaro uremereye, ariko mbibonye nonaha mu kizamini k’imibare, aho nakoze nsa n’usubiramo, ibi bimpaikizere ko nzatsinda iki izamini cya Leta 2019, ku kigereranyo cya 99%, abanyeshuri nibajye  bumvira abarezi ni byo bizatuma aho bajya bakora ibizamini bazajya bahanyurana umucyo rwose”.

Umuvugizi wa Wisdom  Shool Nduwayesu Elie we avuga ko kugira ngo umwana azabashe gutsinda neza , ni ngombwa ko umurezi amumenyesha inshingano ze.

Yagize ati: “ Umwana niba ageze mu ishuri mumenyeshe inshingano ze ariko unammubwire ko aje kurushanwa, bitarimo gukorera amanota gusa ahubwo gusobanuza agakurikira mwarimu, ikindi akwiye kumenya amakuru ajyanye n’ibihe, twebwe rero hano dukora uburyo bwose dukoresha ingufu zacu hano tukarangiza gahunda yashyizweho na Minisiteri y’uburezi mu masomo twabirangiza rero tukajya no muri gahunda yo muri Afurika y’ibirasirazuba, kuko burya abanyeshuri bari mu kigero kimwe mu ishuri gahunda aba ari imwe , uretse utuntu duto gusa  mu masomo ,tuba turi muri gahunda z’ibihugu byabo, n’aho umwana uvuye hano n’iyo ageze mu Uburayi n’Amerika rwose yitwara neza kandi tubifitiye gihamnya ,hari abagerayo bagatsinda rwose, niba rero umunyeshuri ahawe amasomo uko bikwiye agashyira ho ake, nta mpamvu yo gutsindwa, kuko impamba aba ayifite”.

Umuvugizi wa Wisdom, akomeza asaba abana b’abanyarwanda bose bari mu bizamini bya Leta kumva ko bazatsinda, kandi bagashyiraho umwete bagakora bafite intego.

Kugeza ubu Widom Shool mu mashami yayo uko aria ne , Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, mu mashuri y’ishuke , abanza n’ayisumbuye, ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bibibiri, kandi bose bagaragaza imitsindire yo hejuru , ari na yo mpamvu ubu buyobozi busaba ababyeyi bafite abana kuza kuharerera.

 907 total views,  2 views today