Kwibuka 27:Umuhanzi Nsengimana Justin , binyuze mu ikoranabuhanga yifatanyije n’abanyarwanda baba mu Buholandi kwibuka

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubuholandi, bari mu mugoroba wo kwibuka, abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994,ku nshuro ya 27,  muri uwo mugoroba Nsengimana Justin, akaba yarifatanije na bo binyuze mu ikoranabuhanga, ibintu avuga ko byatanze umusaruro, ku rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu Buholandi batazi amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo hari benshi bafashijwe.

Nsengimana yagize ati: “Kuba naratanze umusanzu mu gutanga ubuhamya bw’ibibi bya Jenoside yakorerewe abatutsi binyuze mu bihangano byanjye, ni ibintu byanshimishije kuko ni umusanzu ukomeye mu gukomeza gushishikariza urubyiruko kumenya ibyabaye bibi kuri bamwe ku banyarwanda bahizwe igihe kirekire bakaza n’ubwo bakorerwa Jenoside mu 1994, hari bamwe mu rubyiruko baba hanze kubera ko ababyeyi babo bahungiyeyo nyuma yo gukora Jenoside , urumva rero ko babapakiyemo ingengabitekerezo, binyuze mu ndirimbo rero hari icyo byahindura ”

Umuhanzi Nsengimana yafatanije na Uwera Alise mu kuririmbira abari kwibuka bari mu Buholandi

Nsengimana akomeza avuga ko kuba bamwe mu rubyiruko badakunda gusoma cyane, kubaririmbira ngo byaba ari uburyo bwiza bwo kubigisha binyuze mu ndirimbo n’ikinamico.

Yagize ati: “ Nasanze abenshi mu rubyiruko badakunda gusoma no gutega amatwi ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka , nasanze urubyiruko rukunda gurega amatwi ibihangano binyuze mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico, ikindi ni uko buriya nasanze mu gihe cyo kwibuka mu biganiro urubyiruko rukunda gutega amatwi cyane impanuro  Perezida Kagame Paul, atanga muri icyo gihe, ndasaba ko abahanzi nyarwanda bajya bitabirira umuhango wo kwibuka aho wajya ubera mu bihugu byo hanze nk’uko bigenda muri Rwanda day”.

Uwera Alice n’umwe mu bafashije Nsengimana kuriririmba indirimbo zisaga enye zakoreshejwe muri uwo muhango , asaba abanyarwandakazi gukora ibihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “ Kuri ubu njye mbona nta mubare mwinshi w’abanyarwandakazi cyane mu rubyiruko bakora ibihangano  bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi hari bamwe mu babyeyi bagize uruhare muri Jenoside, aho kwirinda ikibi barwana kuri abo banyarwanda bahigwaga bakica bakaranga aho abandi bihishe, birakwiye rero bashyiramo ingufu bagahanga , kuba rero Njye na Nsengimana twafashije urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu Buholandi kumva ibibi byabereye mu Rwanda bikozwe n’abanyarwanda babikoreye abanyarwanda , njye nzakomeza mparanire Jenoside itazongera kuba mu Rwanda, Leta ni jye ifasha urubyiruko rujye kwifatanya n’urubyiruko ruri hanze kwibuka , ruhatangire ubuhamya ndetse runaganire na bagenzi babo”.

Nsengimana Justin na Uwera Alice banyuzagamo bagakurikira ibiri kubera mu Buholandi

Umuhanzi Nsengimana Justin, afite imyaka 29 y’amavuko yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka 2014, atangiye ubuhanzi amaze gusohora indirimbo zisaga 10, harimo iz’amajwi n’amashusho, kugeza ubu akaba azwi ku izina ry’Amakoti kubera indirimbo yakoze yitwa amakoti yakoze kuri rubanda.

Uwera Alice we akaba akaba ari umuhanzi w’indirimbo z’imana, aho ziboneka kuri You Tube, yatangiye guhanga mu mwaka wa 2018.

 1,388 total views,  4 views today