Musanze: Rugeshi Umudugudu w’isibaniro ry’ubugizi bwa nabi mu karere

Yanditswe na  Ngaboyabahizi Protais.

Umudugudu wa Rugeshi uherereye  mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve , akarere ka Musanze, ukaba umwe mu midugudu ikomeje kurangwamo ubugizi bwa nabi , kubera insoresore zigize ibihaze, kugeza ubwo abawuturiye n’abagana bavuga ko ari agahugu mu kandi. Ni mugihe ubuyobozi bw’umurenge bwo butangaza ko iki  kibazo bigiye kugikurikirana.

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko bahora biteguye kwicwa, no gusenyerwa.Ibyaha byiganje muri uyu mudugudu, harimo gutwika amazu y’abaturage , konesha imyaka  , ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa  , gufata abagore ku ngufu n’ibindo byaha byumvikana ko nta buyobozi bwaba buhari , nk’uko aba baturage babivuga.

Umwe muri bo yagize ati: “Rwose uyu mudugudu wa Rugeshi wagira ngo ni ikindi gihugu gihana imbibe n’u Rwanda , na we se umuntu aratwika inzu ya mugenzi we bikagaragara ko ariwe wabikoze, bakamukoza kuri Polisi ukabona agarutse nyuma y’isaha, umuntu agakubita undi akamuvunagura , akamugira inere, ukajya kumva ukumva ngo abaye umwere, cyokora ibyo gutwikira abantu byo mbiheruka muri 1959,mbese hano ni isibaniro ry’ubugizi bwa nabi bw’amoko yose abaho ku isi, turasaba ko ubuyobozi bwadutabara”.

Uyu muturage yongera ho ko muri uyu murenge harangwa n’ivangura rishingiye kuri ba kavukire n’abimukira.

Yagize ati: “ Rwose uyu mudugudu ukwiye kwitabwaho n’inzego zose bireba na we se mugenzi wawe araguhohotera wataka , bakavuga ko nta jamobo ufite kuko uteri kavukire , urumva ko n’ubwo batabyerura harimo ingengabitekerezo iteye ubwoba, ntabwo rero Rugeshi ariyo ifite ingufu kuruta Jenoside yakorwaga abatutsi mu 1994, yahagaritswe na Kagame , ntabwo twakwemera ko ibihaze na byo byubaka urukuta rutuma uyu mudugudu utagendwa , ingabo n’izidutabare, kuko na za homogadi na zo zihungabanya umutekano aho kuwurinda, hano habaye muri sodoma pe.”

Umukuru w’umudugudu wa Rugeshi Tito Ntaganda, we avuga ko bakora amaraporo menshi avuga ku ihungabana ry’umutekano , ariko byagera hejuru , ubuyobozi bukabyihorera nkana kandi aba ari ibintu bifatika.

Yagize ati: “ Rwose njyewe ubu narumiwe nitwa mudugudu ku izina , kuko nta jambo ngira hano , na we se dukora amaraporo buri munsi avuga kuri ibi bihaze bitubuza amahoro, ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora, hano ku manywa y’ihangu baragufata bakagukubita , bakakwambura yemwe na bamwe mu baturage ntibakurengere  reka noneho nk’iyo uri umwimukira, uba ugowe baraguhwanya , mbese ugakizwa n’Imana, turifuza ko hano haza hagakorwa umukwabu ingabo zikadukiza aba bagizi ba nabi, kandi ntabwo Rugeshi , ari igice navuga ko giharanira ubwigene mu mu bugizi bwa nabi”.

 

Abaturage bo muri Rugeshi bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihaze bibahotera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, na we ashimangira ko hari bamwe mu nsoresore koko zihungabanya umutekano ariko bakaba bari guhurikirana iki kibsazo.

Yagize ati: “ Ntabwo ari muri uriya mudugudu wa Rugeshi gusa , kuko mu kagari ka Bukinanyana uyu mudugudu uherereyemo havugwa ibyaha byinshi koko birazwi , ubu rero turimo turakurikirana ikibazo cy’abahomogadi  bambura abaturage bakanabakubita , ikibazo cy’abashumba boneshereza abaturage n’ibindi, ibi rero tuzabibonera umuti urambye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano , ntabwo umudugudu umwe ari wo waba isibaniro ry’ibyaha mu gihugu ngo tubireberere, ndizeza abaturage ko iki kibazo kigiye kuva mu nzira rwose”.

Muri uyu mudugudu wa Rugeshi mu gihe cy’amezi atatu  atatu hamaze gutwikwa amazu asaga atatu, muri rusange umurenge wa Cyuve ibihaze bigenda bikora ibyaha binyurane aho mu kagari ka Rwebeya  n’aho hatwitswe  imodoka ebyiri, ibintu bikomeje gutera abaturage ubwoba, bikadindiza iterambere.

 1,082 total views,  2 views today