Mu mahanga:Umupolisi w’ umuhindi yicishijwe inkota abandi batandatu barakomereka bikomeye

 

 

Yanditswe na Editor

Mu mugi wa New Delhi, mu gihugu cy’ubuhinde ,Umupolisi  yicishijwe inkota abandi bapolisi batandatu barakomereka bikabije ubwo bagabwagaho igitero,  mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus mu majyaruguru ya Leta ya Punjab.

Iki gitero cyabaye ubwo imodoka yari itwaye abagabo barindwi bo mu mutwe w’abarwanyi ba Sikh bake bazwi ku izina rya Nihangs yahagaritswe kuri bariyeri hanze y’isoko ry’imboga mu karere ka Patiala, nk’uko KBS Sidhu, nk’uko Umuyobozi mukuru wa Leta, yabitangarije CNN .

Igihe abapolisi babazaga abo bagabo impapuro zibemerera gukomeza, umwe muri bo yafashe inkota atema ukuboko kwa Singh.Ukuboko kw’ ibumoso kwa Harjit Singh, wungirije umugenzuzi wungirije wa polisi ya Punjab, kwasubijweho nyuma y’amasaha hafi umunani abagwa.

Abapolisi bakomeretse, umwe ufite ibikomere mu mugongo, bajyanywe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi n’Ubushakashatsi rya Postgraduate i Chandigarh.

Umwe mu bapolisi bakomeretse yagize ati “Nejejwe no kubabwira ko kubagwa amasaha 7 n’igice namaze mbagwa muri PGI kugira ngo basane intoki zaciwe. Ndashimira itsinda ry’abaganga bose ndetse n’abakozi bunganira imbaraga zabo zikomeye. Nifurije ASI Harjeet Singh gukira vuba “, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’igihugu, Amarinder Singh.

Bamwe mu bapolisi bakomeretse baravuwe barakira

Yakomeje avuga ko abapolisi batibigeze bakuramo intwaro bityo ko ari inzirakarengane.

Yokomeje avuga ko ibi bidashobora kwihanganira kandi ko hazafatwa n’ ingamba zikomeye.

Yagize ati “Nongeye kubwira Punjab yose, mburira abaturage ko hazafatwa ingamba zikomeye ku badakurikiza isaha yo gutaha. ”

Nyuma y’isaha imwe yabereye muri Gurdwara (urusengero rwa Sikh), abapolisi bataye muri yombi abo bagabo barindwi baregwa. Kandi iperereza rirakomeje.

Kugeza ubu Ubuhinde mu gihugu byari biteganyijwe ko ku ya 14 Mata aribwo abaturage bongera gukora bisanzwe ariko kubera ko Ubuhinde ari kimwe mu bihugu bya mbere byongereye ingamba kugeza ukwezi kurangiye abaturage bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ ingamba bahawe zgeza mu mpera za Mata,2020.

Kugeza ubu Leta yatangaje ko abantu 151 ari bo bamaze kwandura icyorezo cy’indwara ya coronavirus, harimo 11 bamaze guhitanwa nayo.

 

 604 total views,  2 views today