Nyagatare: Hafashwe litiro zisaga 90 zaKanyanga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu bikorwa bya Polisi  ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiyombe kuri iki cyumweru tariki ya 13 Nzeri yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga  barimo kuyinjiza mu Rwanda. Aba kandi bari banafite ibibabi ibuhumbi 28 by’itabi ry’igikamba.  Tariki ya 14 Nzeri undi muturage  wo mu murenge wa Rwempasha witwa Maherezo Eric w’imyaka 23 nawe yafatanwe  litiro 5 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu ijoro rya tariki ya 13 Nzeri ahagana saa yine z’ijoro ku makuru bahawe n’abaturage nibwo abapolisi bakorera mu murenge wa Kiyombe bateguye igikorwa cyo gufata abari barimo kwinjiza mu Rwanda  ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Abaturage bahaye amakuru abapolisi  ko hari abantu bari bwinjize kanyanga mu Rwanda.  Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu ariko ku bw’amahirwe macye ntibabafashe ahubwo babatesheje ziriya litiro 87 za Kanyanga barimo kwinjiza mu Rwanda ndetse n’itabi ry’ibikamba.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abarimo kwinjiza ibyo biyobyabwenge bikaze abapolisi babikura kuri za Moto bari bariho basubira mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeri mu murenge wa Rwempasha uwitwa Maherezo Eric nawe yafatanwe litiro 5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Yagize ati  “Uriya nawe yafashwe biturutse ku makuru y’abaturage aho batubwiye ko acuruza Kanyanga. Abapolisi bagiye iwe basanga koko afite litiro 5 zayo yari asigaje muyo acuruza.”

Polisi yafashe ibiro 92 bya kanyanga muri Nyagatare (foto Polisi y’u Rwanda)

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba arashimira abaturage bo mu karere ka Nyagatare no mu ntara y’Iburasirazuba uruhare bakomeje kugaragaza mu bufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati  “Usibye ibi byagaragaye mu karere ka Nyagatare hari n’ahandi tujya tubifata. Byose biva ku bufatanye n’abaturage kandi abenshi ubona ko bamaze kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge bakagira uruhare mu gutanga amakuru.”

Akomeza akangurira abaturage ko kanyanga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose ikaba igira ingaruka mu guhungabanya umutekano ndetse ikangiza ubuzima bw’abayinyoye.  Yasabye abaturage  gukomeza gutanga amakuru y’ahantu hose babonye bayicuruza cyangwa bafite amakuru ko hari abagiye kuyinjiza mu Rwanda.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka bagashaka  indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata bakabibazwa imbere y’amategeko

 

 1,210 total views,  2 views today