Rusizi: IMRO irasaba sosiyete Sivile kwigisha umuturage amategeko atuma amenya uburenganzira bwe

 

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice.

Ubwo umuryango  Ihorere Munyarwanda (IMRO), waganirizaga Sosiyete sivile 30 zikorera   mu karere ka Rusizi , mu gihe cy’iminsi ibiri;wazisabye gukorera hamwe mu guharanira uburenganzira bwa Muntu  basobanurira umuturage amategeko amurengera .

Umukozi wa IMRO ushinzwe gahunda n’ibikorwa byawo Jules Mugisha, avuga ko mu minsi yashize sosiyete sivile zavugiraga umuturage ariko ugasanga zidahuriza hamwe imbaraga, ariko IMRO kugeza ubu icyo yishimira ngo ni uko byakosowe.

Yagize ati: “ Kuri ubu muri aya mahugurwa tugenda dukorana na sosiyete sivile ni kimwe mu byatumye kugeza ubu duhuriza hamwe imbaraga zacu mu kwigisha umuturage uburengazira bwe, aha rero ndasaba ko Sosiyete sivile iyi n’iyi aho iherereye mu gihugu , ishyiraho umusanzu wayo mu kwigisha umuturage amategeko, bituma amenya uburenganzira bwe, umuturage akeneye  ibikorwa by’amajyambere n’ubutabera ;kugira ngo akomeze kwiteza imbere no kugira imibereho myiza, twese ni we dukorera , kuko imiryango itegamiye kuri Leta ikomeza gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo arusheho gukomeza kugira imibereho myiza, ni ngombwa rero ko agira ubumenyi ku mategeko”.

Musha Jules Umukozi wa IMRO (uhagaze imbere) avuga ko sosiyete sivile zikwiye kuba hafi y’umuturage.

Mukamazera Marie Rose ni umwe mu baturage  bo muri Rusizi, yagize ati : «  Ubundi sosiyete sivile tuzizi ziza guha abayobozi bamwe amahugurwa, abandi tukajya kubishakira nk’iyo duhuye n’ibibazo , ariko ntabwo tujya tubabona mu nama z’abaturage nko mu muganda , ubu rero baramutse batwegeye cyaba igisubizo mu gukemura amakimbirane tukiyunga tutagombye kujya mu nkiko kuko hari n’ubwo usanga duta igihe”.

Umukozi w’akare ka Rusizi, akaba umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere Muganga Alain Emmanuel, avuga ko sosiyete sivile, ari bamwe mu batanyabikorwa b’akarere ngo kuko babafasha gukemura amakimbirane y’abaturage mu guhabwa ubutabera, bityo ngo bakaba bakwiye gushyira ingufu mu kubigisha amategeko no kuyabasobanurira.

Yagize ati: “ Sosiyete sivile ni ijwi ry’umuturage , kandi tuyishimira ko igira uruhare no mu bikorwa by’iterambere, kuko nk’ihuriro ryazo ubushize binyuze mu ihuriro ryazo sosiyete sivile zaremeye umuturage, hari aho usanga sosiyete sivile zihangana n’ubuyobozi mu guha ubutabera umuturage ariko ntibikwiye  ,kuko ari umuyobozi ari n’umuturage icyo bahuriyeho ni uwo muturage mu kumuha ubutabera, tukaba rero tugiye gukomeza ubufatanye  mu gusobanurira umuturage amategeko  bimugeza ku butabera”.

Umuryango Imro ukorera mu turere tunyuranye tw’igihugu, aho igenda isobanurira umuturage amategeko amurengera, imutoza gukemura ibibazo bye binyuze mu biganiro kuruta kujya mu nkiko.

 

 

 1,036 total views,  2 views today