Amerika: Ku nshuro ya kane Umuryango PCFR  , ugiye gukoresha igitaramo kigisha umuco nyarwanda.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Umuryango PCFR   “Peace Centre for Forgiveness Unity and Reconciliation” uharanira guteza imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , ku bufatanye na  Butler Univerersity  yo muri iki gihugu , ku nshuro ya Kane, bazamenyekanisha  umuco nyarwanda binyuze mu gitaramo,kizaba ku wa 10 Ukuboza 2019, kikazabera kuri Butler University.

Iki gitaramo kizaba kizizihizwa n’itorero ry’abana b’abanyarwanda barezwe n’umuryango “Peace Centre for Forgiveness Unity and Reconciliation”, ari na wo uritera inkunga ukanaryitaho mu buzima bwa buri munsi kuko ribarizwa mu biro byawo,  ryitwa  Hoza Dance Troupe riyoborwa n’Umuhoza Josianne,

Umuyobozi w ‘Umuryango PCFR   “Peace Centre for Forgiveness Unity and Reconciliation”Kizito Karima, avuga kigamije kumenyekanisha u Rwanda n’umuco warwo.

Yagize ati: “ Ni ku nshuro ya Kane iki gitaramo kigiye kuba , tuzaba tugamije Kwigisha no gusobanura uko bimwe mu bikoresho nyarwanda byakoreshwaga n’Abanyarwanda bo hambere, cyangwa bigikoreshwa kugeza ubu, navuga  nk’inkangara, Inkongoro, Igisabo n’ibindi biranga umuco nyarwanda, duhereye no kuri ziriya ndirimbo n’imbyino bizaba birimo.Muri iki gitaramo kandi tubonera ho no kwigsha , ndetse no gusobanura Gahunda y’ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, tukaba rero dusaba ko abantu b’ingeri zose bazakitabirira cyane abanyarwanda bari mu mahanga”.

 

Bamwe mu bazitabirira iki gitaramo mu gushimisha abazaba baje kureba harimo umuhanzi,Shizzo, Kamichi n’abandi bahanzi,b’abanyarwanda baba muri Amerika ndetse n’abandi bahanzi b’abanyamerika nko mu gihugu cya Mexique.

Umuhoza Josiane ataramira abanyarwanda n’abanyamahanga muri Amerika
Umuhoza Josiane
Bamwe mu bagize itorero Hoza dance Troupe

 1,410 total views,  4 views today