Musanze: Cyuve –Bukinanyana babangamiwe na bamwe mu bahomugadi bahohotera abaturage

 

Yanditswe na Chief Editor.

Abaturage bo mu kagari ka Bukinanyana , umurenge wa Cyuve, bavuga ko batezwa umutekano muke n’insoresore zatowe ngo zijye zibungabuinga umutekano zizwi ku izina rya Homugadi (Home Guards), bavuga ko bitwikira ijoro ngo bari mu kazi bakabambura utwabo, ndetse bamwe ngo bigize abakozi ba RRA, aho bambura ibicuruzwa bakabyitwarira.

Ikibazo cy’abahomugadi bambura bakanakubita abaturage mu murenge wa Cyuve akagari ka Bukinanyana , ngo kimaze iminsi ariko ubuyobozi bugenda bukima agaciro , kugeza ubwo aba basore abaturage babakuyeho ikizere basigaye banabita ibisambo n’ibihaze mbese babafata nk’abanzi bashobora  kubica.,aho bavuga bamwe muri bo bigize indakoreka.

Umwe mu baturage  wo mu mudugudu wa Mwidagaduro,yagize ati: “Hashyizweho gahunda yo gukora amarondo mu tugari , ariko bamwe mu basore duhemba buri kwezi kuko bahembwa mui misanzu y’umutekano dutanga, bo bahisemo kutwiba , kutwamburira mu mayira , kudukubita mbese ubu twarumiwe, ahubwo twibaza impamvu bamwe muri bo badakurikiranwa, barimo Baribitsa na na Sinamenye, aba bose umurenge urabazi, twaratakambye dusaba ko bafatirwa ibyemezo, ari ubuyobozi bubakingira ikibaba, kuko tuzi bamwe mu bacuruzi bakorana na  bo kuko ari bo bagura bimwe mu bicuruzwa baba bagiye bambura abantu n’ibyo biba mu maduka”.

Undi muturage wo mu mudugudu wa Mwirongi mu kagari ka Bukinanyana yagize ati: “ Hari bamwe muri bariya basore bamwe tuba tutazi n’uturere cyangwa se imirenge bakomokamo , ukabona tubatoreye kudufasha amarondo , ariko ari ibisambo, aba rero baratwiba bagahita bigendera, twanabafata nab o twabibwira ubuyobozi bukabakingira ikibaba , buvuga ko ari ibyo ahubwo aba bahomogadi baba bafatanye abajura,  rwose  ubuyobozi nibugire icyo bukora budukize ziriya nsoresore ziduhohotera tuzi ko ari zo ziturindira umutekano”.

Kuba hari abahomogadi  bahohotera abaturage mu kagari ka Bukinanyana, bishimangirwa nanone n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice  ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo  mu murenge wa Cyuve, avuga ko mu tugari twose tw’uyu murenge harimo homogadi zashyizweho mugira ngo zikore irondo ku buryo bwa kinyamwuga, nk’inyangamugayo , ariko ntabwo bikwiye ko bahohotera umuturage.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’abahomogadi bahohotera abaturage turakizi kuko twakibwiwe n’abaturage, nkimenyeye mu nama nagiranye n’abaturage, uwitwa Baribitsa we ntabwo ari ubwambere avugwa, ntabwo nyoboye uyu murenge igihe, ariko we yitwaza nyine inshingano ze agahohotera abaturage, ni ubwo nta bimenyetso bifatika twaramuhagaritse ndetse tubambura n’imyambaro y’akazi,iki  kibazo ngiye kugikurikirana rwose, kuko homogadi ni umuturage nk’abandi”.

Uyu murenge wa Cyuve ni umwe muri Musanze , ikunze kurangwamo insoresore zikunze kuvugwaho guhangabanya umutekano w’abaturage aho mu minsi yashize zari zifite umutwe zibumbiyemo witwaga Abanyarirenga.

 

 898 total views,  2 views today