Nyabihu: Bigogwe umushumba yishe mugenzi we amuziza memory card

Yanditswe na Tuyishime Aime Patrick

Kuri  uyu wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, mu kagari ka Rega, umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu umusore witwa BYUKUSENGE yishe umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 18 witwa IRANKUNDA  amuteye umuhoro mu nda nyuma yo kumwica habayeho kwihorera abaturage baturanye na nyakwigendera batera ukekwaho kumwica bamukubita amabuye bamusiga ari intere.

Aba basore bombi uko bivugwa ni abashumba b’inka bakaba bahuriye mu nkengero z’ishyamba rya gishwati aho bashakaga ubwatsi bw’amatungo, nyuma ngo baje gushyamirana bapfuye memory card nkuko bamwe mu baturage bavuga ko bari hafi babivuga uyu BYUKUSENGE ngo yaje gutera IRADUKUNDA umuhoro muto yahizaga ubwatsi ufata mu mutima, agejejwe ku kigo nderabuzima cya Bigogwe ahita yitaba Imana.

Umwe mu baturage yagize ati: “  Byukusenge yakubise umuhoro Iradukunda ahita yiruka ajya  kwihisha mu nzu, mu gihe rero Polisi yari ije kurebaibibaye abaturage bahise binjira munzu barihorera bamuteragura ibyuma, none nawe kuri ubu Polisi mu gutabara imwamuruyeho abo bashakaga kwihorera , ariko basanze nawe ari intere, kugeza ubu rero nawe bamujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri”.

Kugeza ubu inzego z’umutekano ntacyo ziratangaza kuri uru rugomo gusa amakuru Rwandayacu.com yabashije kumenya ni uko abakoze urugomo rwo kwihorera bose bacitse nta numwe wafashwe.

Umurambo wa nyakwigendera IRADUKUNDA uruhukiye ku kigo nderabuzima cya Bigogwe mu gihe  BYUKUSENGE yoherejwe ku bitaro bikuru  bya Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Muhirwa Robert, nawe ashimangira koko ko Byukusenge yishe Iradukunda.

Yagize ati: “ Ni byo koko mu murenge wacu, umwe mu bashumba  witwa Byukusenge yishe mugenzi we Iradukunda, nyuma yahoo yaje kwihisha mu nzu ariko mu gihe tutari twahagera ndetse n’inzego z’umutekano, abaturage  bashatse kwihorera ndetse Byukusenge twasanze bamuteye ibyuma yari ameze nabi ubu yoherejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ndasaba aborozi gukomeza kugira abashumba bafite ubumuntu, kuko buriya iyo umunyarwanda umwe apfuye igihugu kiba gihombye, nongere nsabekandi abaturage kutihorera, ahubwo bajye bagana inzego zibufitiye ububasha”.

Kugeza ubu abo bakekwaho ko bafatanije icyaha mu kwica Iradukunda kimwe n’abashatse kwihorera kuri ubu na  bob amaze kugera mu maboko ya Polisi ikorera Nyabihu.

Ni kenshi byakunze kuvugwa ko abashumba bo muri Gishwati bagira urugomo , aho ubwabo bahohoterana ndetse bagahotera n’abahinzi bo mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati.

Iyi nkuru turacyayikurikirana kugira ngo twumve icyo RIB ibivugaho.

 

 1,101 total views,  2 views today