Burera: Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango  wa FPR Inkotanyi , baremeye Mukamusoni

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango  wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru rwaremeye umuryango wa Mukamusoni Beatrice,rumuha inzu y’agaciro ka miliyoni 2.800.000 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’inka izajya imuha amata n’imfumbire, akaba yasabwe  kubibyaza umusaruro kugirango yiteze imbere.

Uyu muryango wa Mukamusoni uvuga ko wari umaze imyaka igera kuri ine ubungana akarago , utuye mu murenge wa Kinoni ,akarere ka Burera, avuga ko FPR Inkotanyi ikomeje kumurindira ubuzima we n’umuryangowe .

Yagize ati: “ Tumaze imyaka ine yose tubungana akarago, nahoraga mpinduranya amazu muri uyu murenge, ngiye kumva numva ngo urugaga rw’abagore bibumbiye muri FPR Inkotanyi izanyubakira inzu, birangiye nyicayemo, mu buzima bwanjye ntabwo nigeze mbona inzu nk’iyi irimo amatara, nzajya nkoropa mbese ubu mbaye umuzungu mu bandi pe, nta kintu navuga ibyishimo byansabye, nshimiye aba bagore, cyane na Paul Kagame uyobora FPR Inkotanyi watoje aba bagore umuco wo kuzamura bagenzi babo, nabagaho nabi cyane ni ukuri”.

Umugabo wa Mukamusoni ariwe Ngirabanzi asanga kuba FPR Inkotanyi imuhaye inzu ikamuha n’inka ari ukumwubakira umuryango we.

Yagize ati: “ Nta muntu kuri iyi  si wagukorera ibintu nk’ibi , na we se reba iyi nzu bampaye nta kintu na kimwe nigeze nshyiraho , nta giti . nta musimari , nta mucanga, ariko FPR Inkotanyi ibinyujije mu rugaga rw’abagore bayirimo bamapaye inzu n’inka , nari narababaye u buryo nifuzaga n’icyumba kimwe , mbese barantekesheje rwose iki ni igitangaza, na njye nzakorera FPR Inkotanyi, ndetse n’aba bana banjye.

Mukamusoni n’umugabo we Ngirabanzi bishimiye uburyo FPR Inkotanyi ibafasha kwikura mu bukene

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney we  ashimira urugaga rw’abagore uburyo rukomeje gufasha umuryango guhangana n’ibibazo bicyugarije Abanyarwanda, birimo kubashakira aho kuba.

Yagize ati: “ Turashimira abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bibumbiye mu rugaga rwa FPR Inkotanyi, kuba baragize igitekerezo kiza bakakidusangiza tugashaka ubushobozi dufatanije bakaba bashoboye kubaka amazu meza nk’aya; ibikorwa byo kubakira abantu badafite aho bataha  mu ntara y’Amajyaruguru twari dufite intego yo kubakira inzu 1368 n’ubwiherero bugera ku bihumbi 3300, ubu tumaze gukusanya ubushobozi bwose bushoboka ku buryo nibura mu mezi abiri iki kibazo kiraba cyakemutse, dushaka ko abanyarwanda bari badafite aho bataha mu ntara y’amajyaruguru bari basembereye babona aho bataha, uyu na we wahawe inzu n’inka na we akwiye kubifata neza kandi tuzabikurikirana”.

Urugaga rw’abagore  rushamikiye kuri FPR inkotanyi, rufite umuhigo wo ,ubakira no kuremera umugore utishoboye umwe muri buri murenge womu ntatra y’Amajyaruguru , rumwubakira nk’uko byakozwe umwaka ushize wa 2018, aho rwagiye ruha umugore igishoro cy’amafaranga ibihumbi 100, ubu bakaba barikuye mu bukene, bagatanga n’imirimo kuri bagenzi babo.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu ntyara  y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanije n’abagore bo mu rugaga rwibumbiye muri FPR Inkotanyi mu kuremera umuryango wa Mukamusoni

 

 1,886 total views,  2 views today