Musanze: PSF yihanagirije abitwaza amakarita biyitirira imirimo badakora bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda covid 19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Bamwe mu mu bakorerabusha bo mu mugi wa Musanze, bavuga ko batewe impungenge na bamwe mu rubyiruko n’abagabo bitwaza amakarita y’akazi biyitirira imirimo badakora bagamije kuva mu ngo muri ibi bihe bya guma mu rugo bagamije kwigira mu tubari.Ibintu basanga ari bimwe mu bikwirakwiza covid19.Aha ni ho ubuyobozi bw’abikorera mu mugi wa Musanze bwihaniza abo bose bakoresha inyandiko mpimbano z’amakarita atemewe.

Umwe mu bakorerabushake yagize ati: “ Iyi guma mu rugo hari abari kuyikerensa cyane cyane urubyiruko kandi rwize , kimwe n’abagabo bikundira agacupa, kuri ubu abantu benshi muri uyu mugi wa usanga bamabaye amakarita ya serivise, ibintu tutari dukunze kubona rwose, kuri ubu abantu bafite aya makirite y’amahimbano biyitirira imirimo , kugira ngo babashe gusohoka nibo rero dukunze gusanga mu makabari basinze kandi bambaye amakarita, turifuza ko ibi byahagurukirwa abakoresha bagahanwa rwose”.

Nzayisenga Drotee, ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza nawe asanga abiyita ko bajijutse ari bamwe mu bakwirakwiza iki cyorezo.

Yagize ati: “ Rwose kuri ubu twebwe ubu tuba turi mu rugo abatwa ko bajijutse n’abafite amafaranga bo ntibajya bicara mu rugo , ni  bo usanga bari mu tubari two mu ngo mu bikari, aba bose bitwaza ko ngo baba bari mu kazi, nta muyobozi ubavugaho kuko baba bafite amakarita y’akazi, nk’ubu njyewe nzi umusore ukora muri salo, ariko arara agenda yitwaje ikarita ngo akora mu kigo ntashatse kuvuga hano, twifuza ko hajya hagenda umuntu ukorera ikigo kizwi”.

Abakorerabushake ni bamwe mubafasha abaturage kurwanya Covid19

Umuyobozi wa PSF mu karere ka Musanze  Turatsinze Strato;avuga ko ingamba zafashwe kugira ngo uwo bafatana ikarita wese y’akazi mu buryo butemewe arajya ayamburwa.

Yagize ati: “ Ubu twafashe ingamba ko buri wese ushaka ikarita y’akazi muri ibi bihe bya Guma mu rugo, agomba kuba afite ikarita iteyeho kasha ya PSF Ku  bakora ubucuruzi  n’aho abakozi b’akarere nabo baraba bafite  amakarita ateyeho kasha y’akarere, abemerewe gufungura ni abakozi ba za Farumasi, abakozi bo mu nganda ndetse n’abacuruza ibiribwa, uwo dufata rero atujuje ibyo arajya afatwa ahanwe nk’uwakoze impapuro mpimbano, abagura amajire bo bihorere kuko kompanyi zabo niba zihari tuzabikurikirana”.

Amategeko ateganya ko  abakora inyandiko mpimbano hamwe n’abafatanyacyaha, ko bahanwa n’ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.

 1,680 total views,  4 views today