Nyabihu: Jenda Insoresore  ziswe imburamukoro zihungabanya umutekano

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bakorera  n’abagana santere y’ubucuruzi ya Jenda mu karere ka Nyabihu;bavuga ko insoresore zahawe izina ry’imburamukoro zibahungabanyiriza umutekano. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butazajenjekera abo bose bigize ibihaze, aho hakekwa abagera kuri 40 bategera abaturage mu nzira bakanabambura.

Mukundufite Febronie ni umwe mu nbaturage bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Jenda yagize ati: “ Iyi santere yacu ibangamiwe n’insoresore z’imburamukoro zirirwa hano zikina urusimbi, harimo n’abashumba bitwazaimihoro n’inkoni, baratwambura amaterefone , bafata ku ngufu mbese ibikorwa bibi byose uzi bibaho, reka rero nk’abagore baratwambura bamwe bakabafata ku ngufu, abacuruzi bo hano barigura kugira ngo batabica”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko batazajenjekera imburamukor

Mukundufite akomeza avuga ko inzego z’umutekano zikwiye kubihagurukira.

Yagize ati: “ Hano nta matara yo ku mihanda no ku mazu ari kimwe mu bitanga icyuho bagapfumura amazu kubera umwijima, ubundi bagera no kuri Polisi bugacya bagarutse ibi rwose bibera hano wagira ngo ni mu kindi gihugu rwose”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko  izi nsoresore zizwi, ariko ko batazihanganira ko abo bose b’imburamukoro bakomeza guhohotera abaturage.

Yagize ati: “ Ntabwo tuzajenjekera abo bose bagamije kurya utwa rubanda, no guhungabanya umutekano, ubu turimo turakorana na Polisi ndetse na RIB kugira ngo abo bose bafatwe by’intangarugero, ikindi ni uko  hagiye gukazwa amarondo no gushyira amatara kumihanda no ku mazu y’ubucuruzi hose”.

Mu  karere ka Nyabihu ku masantere y’ubucuruzi henshi hakunze kumvikana insoresore zihungabanya umutekano nko muri santere ya Mukamira no muri Bigogwe hari abiyise ngo ni abajama, aba bose barakubita bakanakomeretsa , iki kibazo inzego z’umutekano zikaba zivuga ko zigiye kugihagurukira ku buryo kitazongera kuhagaragara ukundi , ikindi ni uko n’abaturage basabwe gutanga amakuru kuri izo mburamukoro.

 1,518 total views,  2 views today