Musanze: Abatujwe na Cartas Diyosezi Ruhengeri bakeneye kwitabwaho

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abana batujwe na Cartas Diyosezi ya Ruhengeri,mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge , uhereye mu Kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, bavuga ko babaye ho nabi, bashingiye ko izu zigiye kubagwira bakaba nta n’uburyo bwo kubna imibereho myiza nko kubona amafunguro

Uwingiyimana Theogene niumwe mu batujwe na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubaba hafi

Yagize: “Uwagira ngo ubuyobozi bugere hano burebe uburyo turya , turyama n’aho tuba twibereho nk’inyamaswa kuko turara haasi nabwo mu nzu zigiye kuzatugwaho, kuko zubatswe hutihuhuti, n’ibikoresho bitarambye, batuzanye hano nko kutujugunya urabona izi nzu nta parafo ibamo ku buryo unyuze hejura yakwiba mugenzi we dore ko tubana mu nzu turi babibiri, ntitugira akazi kurya ni ikibazo hari n’ubwo tuburara , ibi byose rero ni intandaro yo kuba dufatwa nk’abajura bo muri uyu  mudugudu, iyo hibwe ikintu baza gusaka mu nzu zacu, twifuza rwose ko Cartas n’ubuyobozi bw’akarere kuza bakumva akababaro kacu”.

Imwe mu nzu abana Cartas yatuje muri Susa babamo igiye kugwa (foto Ngaboyabahizi Protais).

Sahoguteta Claude nawe ni umwe mu bana baturiye uyu mudugudu nawe ashimangira ko babayeho mu buzima bubi, harimo kubura ifunguro no kubaho badatekanye

Yagize ati kuva twagezwa hano na Cartas muri 2013, nta funguro yaduhaye , umwambaro mbese ubuzima busanzwe tubayeho nabi kugeza n’ubwo hari mugenzi wacu witabye Imana azize inzara, ikindi nanone ni uko ubu butaka aya mazu ariho, atatubaruweho kandi ubutaka tuziko ari ubw’akarere , ubu dufite ibibazo bikomeye kuko amazu agiye kutugwaho ntawagusanira rero mu gihe inzu atari iyawe, rwose turiho mu muzima bubi kugeza n’ubwo turara hasi, mbese batuzanye hano nko kutwikuraho kuko nta gikoresho baduhaye, mitiweli yo ntituzi niba ibaho twinywera imiravumba, ikibazo cyacu kirazwi ,uva mu  udugudu kugera ku ntara”.

Sahoguteta avuga ko Cartas n’akarere bakwiye kubegera nk’abana bakabasha(foto Ngaboyabahizi Protais).

Bazasekabaruhe Jean Damascene , akaba ari umukozi ukuriye ishami ry’ubutabazi muri Cartas Diyosezi Ruhengeri, Avuga ko iki m,ibsazo nawe akizi ariko bagegerageza kubafasha uko bikwiye

Yagize ati: “ Dushingiye kuri gahu day a Leta y’u Rwanda yo muri 2011, aho buri mwana agomba kugira umuryango arererwamo, nimjuri urwo rwego bariya bana bavuye muri Cartas mbereye umukozi, yahisemo kubashakira aho baba ,twumvikanye n’akarere rero twabubakiye muri Susa, uko ari abana bagera kuri 15, tugerageza kubafasha tubaha amafunguro ku bavuza n’ibindi, kubyerekeye gusanura ziriya nzu byo bisaba ko tubanza kureba igishushanyo mbonera , tukabona kuhavugurura kandi bigeze kure kuko ubu turimo gushaka icyangombwa cya buriya butaka , ikindi ni uko umwana wese uri muri iriya nzu atagomva kumva ko ari iye kuko iyo ageze mu gihe cyo gushaka atongera kuba muri ziriya nzu kuko aba agomba kwimukira mugenzi we akaza akabamo, tugiye rero gukemura ikibazo cyabo”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze  Nuwumuremyi Janine, avuga ko ku bufatanye na Cartas Diyosezi ya Ruhengeri bagiye kurangiza burundu ikibazo cya bariya bana, ku buryo bagira ubuzima bwiza.

 1,938 total views,  2 views today