Gakenke:Abanyura mu mazi yo kuri Cyangoga bashobora kurwara inzoka zikomeye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bakoresha ikiraro cya Cyangoga gihuza uturere twa Nyabihu na Gakenke, bavuga ko batewe impungenge n’iyangirika ryacyo kuko  cyatwawe n’imvura idasanzwe  yaguye mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi.Ikibazo gikomeye ariko ngo ni uko bashobora guhuriramo n’uburwayi bunyuranye cyane abambuka amazi bavogera uruzi

Ubwo rwandayacu.com yasura iki kiraro kitagira igiti na mba cyo kwambukiraho yasanze hari abavogera uruzi, abana abagabo n’abagore , bamwe bambaye ubusa cyane abana ariko abagore bo birumvikana ingutiya baba bazigeje ku mutwe kugira ngo babashe kwambuka mu gihe nta mapantalo bitwaje

Kwambuka uruzi bigusaba kwemera gutoha udafite n’urupapuro mu mufuka 9foto rwandayacu.com)

Mukamabano ni umubyeyi wo mu karere ka Gakenke, avuga ko atakwicwa n’inzara afite ibyo arya kandi afite imirima ye muri Nyabihu

Yagize ati: “Hano hari ibiti bibiri twambukiragaho, itangazamakuru rivuze impungenge duhura nazo , ubuyobozi buraza bubikuraho ntabwo rero nabura kuvogera aya mazi ngo ndatinya gupfa, ingutiya ndazizinga kuko ni hahandi amazi angera mu gatuza, ikindi ntabwo najye kuzenguruka ngo nkore amasaha abiri n’igice , ndavogera nta kundi”.

Nsabimana we avuga ko afite impungenge ko bashobora  gukuramo uburwayi nk’inzoka zo mu nda cyane ko umugezi utemba uba urimo imyanda myinshi

Yagize ati: “Urabona ko uyu mugezi bameseramo, imyanda myinshi yo ku gasozi iraza ikirohamo , hari abashobora kwituma mu gasozi, imvura yagwa ikazana imyanda hano natwe tuvogera uru ruzi tugakuramo izo nzoka, bambwiye ko amacinya na korera bishobora guterwa no gukoresha amazi mabi, ubuyobozi nibushobore budukorere iki kiraro kuko turi mu bwigunge bukomeye, uretse na twe n’abana bataye amashuri, kuko nk’umwana wo mu mashuri y’inshuke ntiwamubwira ngo aze atwarwe n’uyu mugezi”.

 

Impuguke  mu by’ubuzima nazo zishimangira ko amazi mabi ndetse n’ibishanga gukomeza kubigendamo utagira ubwirinzi uba wishora mu kaga gakomeye nk’uko Dr Dukundane Dieudonne Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde ho muri Gakenke yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Buriya gukoresha amazi mabi ni akaga, bariya rero banyura muri ariya mazi biyambukira imigezi uko bashaka rimwe na rimwe batambaye boti, cyangwa se nk’abariya bakubwira ko amazi abagera mu ijosi bashobora kuzasanga barahuriyemo n’inzoka bita bilariziyoze kandi ni mbi , twasaba ahubwo ubuyobozi mu rwego rwo kurinda abaturage bakubaka ibikorwaremezo”.

Imwe mu myanda ijya mu migezi harimo n’abameseramo (foto rwandayacu.com).

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu na  bwo buvuga ko ari agateranzamba nk’uko Umuyobozi wako Mukandayisenga Vestine yabitangarije www.rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ikibazo cya kiriya kiraro cya Cyangoga turakizi urabona ko tugihuriyeho n’akarere ka Nyabihu, twarahasuye nk’uko turi abo muri utu turere dutandukanye nk’abayobozi tuganira uburyo cyakubakwa , ndetse n’impuguke mu by’ibiraro zarahasuye dutegereje igisubizo kizavamo, urabona ko nawe uriya mugezi ufite uburebure busaga metero ijana birasaba inyigo rero, hari abavuga ko hakwiye ikiraro cyo mu kirere na byo ni ukubanza kubikorera inyigo gusa tuziko kiriya kiraro kubera amazi menshi ya Mukungwa mu bihe by’imvura aba ari agateranzamba”.

Abana ntibakijya ku ishuri kubera gutinya umugezi (foto rwandayacu.com)

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko ku rwego rwo gukumira impfu za hato na hato basabye abaturage kutongera gukotesha iriya nzira yo mu mazi bambukira kuri biriya biti ngo kuko byatuma hari bamwe mu bahatakariza ubuzima.

Kubera impungenge z’amazi y’ahahoze ikiraro cya Cyangoga kuri ubu bamwe mu baturage bo muri Gakenke iyo bashaka kujya Nyabihu ngo bibasaba kuzenguruka bakanyura ku gice cya Ngororero, bakaba bizezwa ko mu minsi iri imbere bazongera inzira ikaba nyabagendwa.

 

 

 322 total views,  2 views today