Ivuriro Kundubuzima Health LTD: Ubuvuzi bwa Urinary Infections imwe mu ndwara zifata urwungano rw’inkari

Yanditswe na rwandayacu.com

Ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, gitangaza ko hari indwara  zifata urwungano rw’inkari (Urinary infections ) zibasira imwe mu myanya igize urwungano rw’inkari. Muri iyo myanya harimo impyiko, uruhago, umuyoboro w’inkari uzivana mu mbyiko ukazigeza mu ruhago cyangwa uzivana mu ruhago ukazisohora hanze

+250785686682

Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko zifata abagore cyane kurusha abagabo kubera impamvu zitandukanye, ariko iki kigo ngo kikaba gifite n’imiti gakondo ikozwe mu bimera ivura ishobora kuvura izi ndwara.

+250785686682

Mu kiganiro Rwandayacu.com yagiranye n’umuganga uvura indwara zinyuranye akoresheje imiti gakondo y’Abashinwa,Abizera Eric, agaragaza uburyo iyi ndwara ishobora kwandura bitewe n’imiterere ya muntu ndetse n’imyitwarire ye maze atangaza ko iyi ndwara yibasira abagore cyane kuruta abagabo.

Yagize ati “Kubera imitere y’imyanya myibarukiro y’inyuma ku mugore kimwe n’imyanya igize urwungano rw’inkari, biba impamvu imwe ituma abagore bagira ibyago nyinshi byo kurwara izi ndwara kurusha abagabo”.

Iyi ndwara ya Infection urinaire ikuze gufata  abagore  mu buryo bworoshye cyane(foto interet)

Indwara zifata urwungano rw’inkari ziterwa n’iki?

Izi ndwara ziterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) zinjirira mu miyoboro y’inkari zikagera mu ruhago cyangwa mu mpyiko. Iyo izo bagiteri zageze mu mpyiko, nibyo bita ‘‘Pyelonephritis’’ naho iyo zageze gusa mu ruhago bikitwa ‘‘Cystitis’’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ni iki kigaragaza ko umuntu ashobora kuba afite indwara z’urwungano rw’inkari?

Ibimenyetso by’ingenzi bishobora gutuma umuntu atekereza ko afite iyi ndwara harimo kumva inkari zimutwika mu gihe uri kunyara, kuribwa mu kiziba k’inda, kumva umuntu ashaka kwihagarika buri kanya rimwe na rimwe akihagarika udukari duke cyangwa akagira uburyaryate mu muyoboro w’inkari.

Indwara ya Infection urnaire yibasira urwungano rw’inkari (foto Internet)

 +250785686682

Rimwe na rimwe inkari zigira ibara ry’umweru usa nabi (milky or cloudy urine) . Umuntu ashobora kugira umuriro iyo za bagiteri zamaze kugera mu ruhago cyangwa se mu mpyiko.

Izi ndwara zifata urwungano rw’inkari zishobora guterwa n’iki?

Bitewe n’imiterere y’imyanya myibarukiro y’inyuma ku mugore kimwe n’imyanya igize urwungano rw’inkari, abagore bafite ibyago byinshi byo kurwara bagiteri zitera izi ndwara kurusha abagabo. Ibyo biterwa no kuba umuyoboro uvana inkari mu ruhago uzisohora hanze (Urethra) ari mugufi cyane ugereranije n’abagabo kandi n’umwenge usohora inkari w’uwo moyoboro ukaba wegeranye n’umwoyo (anus). Ibyo bituma bagiteri ziboneka mu kibuno ziturutse mu mara bizorohera kwinjira mu miyoboro y’inkari cyane cyane mu gihe isuku y’ibyo bice idakorwa ku buryo bukwiye.Umuntu ashobora kwandura bagiteri zitera infections urinaires mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bishobora guterwa n’isuku nke y’imyanya myibarukiro haba ku mugore cyangwa k’umugabo.

+250785686682/0788865515.

Infection urnaire igera no ku mpyiko z’uwo yafashe (foto Internet).

Iyo umugabo atacyebwe (adasiramuye) bituma isuku y’imyanya myibarukiro idakorwa neza bityo akaba yakwanduza za mikorobe mugenzi we mu buryo bworoshye.

Birashoboka kandi ko abagabo bakwanduza abagore babo mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina batabanje gukoraba intoki.

Umuganga uvura indwara akoresheje imiti gakondo y’Abashinwa Abizera Eric wo mu kigo kitwa KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD avuga ko hari zimwe mu ndwara zishobora kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo iyi ndwara ishobora kuzahaza uwayirwaye

+250785686682

Yagize ati: “Indwara nka diyabete, SIDA n’izindi zituma ubudahangarwa bw’umubiri buhungabana, zituma umuntu ashobora kurwara “infections urinaires’’ ku buryo bworoshye kandi zigakira mu gihe gito zikaba zakongera kugaruka. Ubwo burwayi (Urinary infections ) bukunda gufata cyane abagore batwite cyangwa abantu bageze mu zabukuru, ariko nko mu kigo cyacu KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LDT dufite imiti ikozwe mu bimera ishobora kuvura iyi ndwara igakira burundu”.

Muganga Eric Abizera akomeza avuga n’uburyo umuntu yakwirinda  kwandura za mikorobe zitera urinary infections

Yagize ati “Infection urinaire ni indwara isuzumwa ku buryo bworoshye kandi ikavurwa igakira. Kugira ngo umuntu abashe kwirinda kwandura mikorobe zitera ubwo burwayi, asabwa kubahiriza inama zikurikira,Kunywa amezi menshi buri munsi; Kwihagarika igihe umuntu abishakiye nta gutegereza igihe kirerekire;Kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko bituma inkari zisohokana na za mikorobe cyangwa bagiteri ziba zinjiye mu gihe cyo gukora imibinano mpuzabitsina”

+250785686682

Yongeraho kandi ko ari byiza  Kwisukura uvana imbere ujyana inyuma ku bagore igihe bamaze kwituma;bakirinda  gukoresha amasabune akaze n’indi miti nka’’deodorants’’mu gihe cyo gusukura imyanya myibarukiro.
Ibi bizakurinda guhindura cyangwa guhungabanya imiterere y’iyo myanya kuko bitubahirijwe, bishobora gutuma mikororobe zisanzwe zidatera uburwayi zabutera; ningombwa kwambara imyenda y’imbere (ikariso) ku bagore yo mu bwoko bwa cotton kandi idahambiriye umubiri cyane;Koza neza imyanya myibarukiro n’amazi meza ari akazuyazi byaba ari akarusho no kwihanagura neza; Gukaraba intoki ku bagabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina;Kimwe no kwisiramuza (gukebwa) ku bagabo kuko byoroha kwisukura no kwirinda za mikorobi zakwitekera munsi y’uruhu rutwikira umutwe w’igitsina.

+250785686682

                              ADDRESS

Uramutse ukeneye Slimming Capsules wagana Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye hategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere Umuryango D055A2  

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) 

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 758 total views,  4 views today