Musanze:Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barashinja akarere uburangare mu kubaka urwibutso

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Musanze bo bashinja ubuyobozi bw’akarere kuba bwaragize uburangare ntibwubake urwibutso , ibi bikaba bifite ingaruka mu kwangirika kw’imibiri yabazize Jenoside 1994.

Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko mu mpera za 2021, uru rwibutso ruzaba rwatangiye kubakwa.

Umwe mu barokotse wavuze mu izina ry’imiryango yishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994, biciwe mu cyahoze ari Urukiko rukuru urugereko rwa Ruhengeri, ubwo hibukwaga abo bose ku nshuro ya 27,Nzitabimfura Immaculee, yavuze ko bababajwe ni uko imyaka ibaye 27, abayobozi basimburana ku ntebe mu kuyobora akarere ka Musanze bakabizeza kohagiye kubakwa urwibutso, ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: “ Imiryango yacu yiciwe hano muri uru rukiko, ikurwamo ijya kujugunywa mu rwobo rwacukurwagamo umucanga , ubu imibiri imaze imyaka 27, dutabaza ubuyobozi ngo butwubakire urwibutso, ariko byaranze , ibi bintu njye  mbibonamo uburangare bw’akarere nawe se umugi wa Musanze ugizwe n’imiturirwa, iyo bavuze birakorwa ariko njye nkibaza impamvu hatubakwa urwibutso, twifuza ko imvugo iba ngiro bakatwubakira, urwibutso rujyanjye n’igihe”.

Mu gihe cyo kwibuka ku rwibutso rwa Muhoza bashyira indabyo mu byatsi, imibiri inyanyagiye aho batazi neza kuko ariho yajugunywe mu byobo byavagamo umucanga

Mu gihe mu Karere Ka Musanze habarurwa inzibutso nk’urwa Muhoza, Kinigi na Busogo,Ukuriye Umuryango Ibuka mu karere ka Musanze, Rwasibo Jean Pierre  we avuga ko nta rwibutso bagira ahubwo ari amarimbi

Yagize ati: “ Nta rwibutso tugira ni amarimbi; kuko nta kuntu wambwira ngo hari urwibutso mu gihe amazi akinjirana imibiri y’abantu , ahandi abandi bakaba barunze hamwe nko ku cyo bita urwibutso rwa Muhoza imibiri inyanyagiye mu rwobo, dushyira indabyo mu byatsi mu gihe twaje kwibuka , akarere numvise kongera kwiyemeza ko kagiye kubaka urwibutso ahahoze ari urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, ni igikorwa kizadushimisha , ariko ik’ingenzi ni uko biva mu magambo, hakubakwa urwibutso ibi byaturuhura natwe”.

Perezida wa Ibuka Musanze Rwasibo Jean Pierre

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine atangaza ko ikibazo cy’urwibutso rw’abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, kimaze igihe ariko kuri ubu ngo cyarahagurukiwe ku buryo mu mpera za Mata 2021, imirimo yo kurwubaka izatangira cyane ko muri Mutarama, 2020; imirimo y’urukiko yimuriwe ahandi kugira ngo ibikorwa byo kuhahindura urwibutso bikomeze.

Yagize ati: “Inyigo yo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside mu karere ka Musanze ubu igeze kure, ku buryo mu mpera za Mata 2021 izaba itangiye, rukaba ruzubakwa n’inkeragutabara, kandi twizeye ko zizabikora vuba kandi neza ku buryo kwibuka ku nshuro ya 28, bizakorerwa aho ruzaba rumaze kubakwa, natwe bidutera ipfunwe kubona hari imibiri ikinyagirwa,ahubwo ndasaba abarokotse Genocide gukomeza kugira ikizere ko ibi bizagerwaho, kandi nkasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ahaba hari imibiri y’abatutsi yajugunywe ku gasozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Ku kimenyetso kigaragaza abazize Jenoside mu 1994, ku rukiko rukuru rwa Ruhengeri hari amazina y’abantu 85 gusa.

Kugeza ubu abatutsi biciwe ku cyahoze ari urukiko rukuru, Urugereko rwa Ruhengeri bivugwa ko abagera kuri 836, ariko ubu amazina amaze kuboneka ni 85 gusa, nk’uko bigaragazwa n’urukuta aya mazina yanditseho.Aba bose bakurwaga mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, no mu byahoze ari amakomini ya Perefegitura Ruhengeri , aho bazanwaga bizezwa umutekano, ariko nyuma baza kuhicirwa.

 1,951 total views,  4 views today