Musanze: Gasahane Simoni yagiye kwiga muri Uganda agarutse asanga umuryango we barawishe muri Jenoside
Yanditswe na: Umwanditsi wacu.
Gasahane Simoni utuye mu kagari ka Sahara mu murenge wa Busogo w’akarere ka Musanze aravuga ko ataheranwe n’amateka mabi ahubwo ko yarenze ayo mateka maze aharanira kongera kubaho no kubabarira abamwiciye, dore ko mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, we yari yaragiye kwiga muri Uganda mu 1987, hanyuma agarutse muri 1995 asanga abo mu muryango we bose barishwe .
Nyuma yo gusanga abo mu muryango we hafi yabose barishwe , uyu musaza Gasahani Simoni aravuga ko kubyakira byamugoye ariko buhoro buhoro agenda abohoka ndetse atangira n’inzira y’iterambere n’ubwo ngo asa n’uwatangirye kuri zeru ariko kuri ubu ngo amaze kugera kuntera ishimishije
Yagize ati : “Nagarutse mu Rwanda nsanga aho twari dutuye ni amatongo hanyuma ntangira gushakisha aho abo mu muryango wanyje bajugunywe bamwe tubasanga mu misarane abandi mu byobo bacukuragamo itaka ryo kubumba amatafari ,hanyuma tubashyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Busogo’’.
Yakomeje agira ati:“ Twagize ubuyobozi bwiza buraduhumuriza dutangira ubuzima bushya ndetse ndetse n’inkiko gacaca zatumye tumenya abatwiciye hanyuma abasabye imbabazi turabababarira maze dutangira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka kuburyo kugeza ubu nta kibazo . ubu ndahinga nkeza ndetse mfite n’inka 2 hano murugo hari n’indi naragije”
Gasahani yishimira uburyo abayeho abikesha imiyoborere myiza(Foto Gaston Nirembere)
Uyu musaza Gasahani Simoni arahumuriza n’abandi bose barokotse Jenoside yakorewe abatutsi baheranwe n’agahinda ndetse n’amateka mabi banyuzemo ko bakayasohokamo bakigirira icyizere cyo kubaho nk’uko nawe yabikoze abifashijwemo n’ubuyobozi
Uyu musaza Gasahani Simoni kandi aranavuga ko n’ubwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi bibaye mu bihe bitoroshye byo kwirinda icyorezo cya Covid 19 ,bidakwiye kubabuza kwibuka
Yagize ati: “ Mu gihe cyo kwibuka ntitwabyima umwanya, ariko kandi ni ubwo turi mu bihe bibi bya Covid 19, tuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda, twibuka abazize Jenoside, twunamira abacu bari mu rwibutso rwa Busogo”
Kugeza ubu urwibutso rwa Busogo rushyinguyemo imibiri isaga 425 y’abatutsi biciwe muri ako gace no mu nkengero zaho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
1,648 total views, 4 views today