Musanze: Ikibazo cy’amazu yo mu mudugudu wa Gatovu kirakemuka mu minsi mike.Guverineri Gatabazi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Hashize iminsi humvikana ikibazo cy’amazu yo mu mudugudu w’ikitegerezo wa Gatovu mu murenge wa Gataraga , akarere ka Musanze, amaze imyaka ibiri atujwemo abatishoboye n’abandi bakuwe mu manegeka , ariko akaba agenda yangirika ndetse bamwe ngo bakaba badasinzira mu bihe by’imvura.

Iki kibazo ni kimwe mu byahagurukije Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ajya kubasura kugira ngo arebe uburyo cyabonerwa umuti, maze abizeza ko mu minsi mike iki kibazo kiraba cyabonewe umuti ndetse , asaba ba rwiyemezamirimo kujya bubaka amazu nta gusondeka.

Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Twari twaje kureba uburyo aba baturage bo mu mudugudu wa Gatovu babayeho ku birebana cyane n’ikibazo cyavuzwe hano ko inzu zabo ziva kandi zidashaje, ariko twasanze ibintu byose bipfira mu nyigo ziba zakozwe, ubundi abagenerwabikorwa baba bakwiye guhabwa igikorwa kinoze, kirambye, ntabwo wakubakira umuntu inzu ngo izasanwe inshuro eshatu mu mwaka, ntabwo aribyo, ubu rero burya ibuye ryagaragaye ntiryica isuka, aho twubaka hose tugiye kubiganiraho n’uturere, kugira ngo ibyo bakora byose bazirikane ko bikwiye gukora ibiramba, bidatuma umuturage nyuma yo gushyikirizwa igikorwa avuge ko cyangiritse mu gihe gito, ubu trero mu minsi mike izi nzu ziraba zasanwe”.

Guverineri Gatabazi ariko nanone ntabura  gukebura bamwe mu bahabwa amazu ntibayiteho.

Yagize ati: “ Aya mazu mukwiye kuyafata neza kuko ni ayanyu, mukagira uruhare mutanga mu kuyabungabunga, ntibikwiye ko umusimari uva ku nzu, itafari se  ngo uhamagare itangazamakuru, Meya , Guverineri Oya!nimugire umuco wo kwigira no gushaka ibisubizo, aho birenze ubushobozi bwanyu, ubuyobozi ni cyo bubereyeho”.

Guverineri Gatabazi asaba abaturage kwita ku bikorwa remezo baba bahawe

Abaturiye uyu mudugudu bavuga ko bahawe amazu afite isura nziza, ariko ngo iyo ugezemo kubera ko adasakaye neza wifuza kuyavamo ugakodesha nk’uko umwe  muri bo yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Rwose ubuyobozi bwarakoze buduha inzu nziza ariko nanone guhora tunyagirwa ni ibintu bitubangamira cyane, izi nzu imisumari bateye ku mabati yarayatobaguye atuma ibisenge amazi avamo adutera ku buriri no muri salo , ku buryo umuntu abaye afite ububasha yajya gukodesha, ariko noneho ubu mfite ikizere kuko Guverineri wacu agiye kudukorera ubuvugizi  mu minsi mike izi nzu zigasanwa”.

 

Kugeza ubu umudugudu Gatovu utujwemo imiryango igera kuri 60, ikaba igizwe n’abaturage batari bishoboye ndetse n’abari batuye  mu manegeka mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’umunyarwanda, no kumugeza mu iterambere.

Guverineri Gatabazi aganiriza abaturage bo mu mudugudu wa Gatovu.

Amazu yo mu mudugudu wa Gatovukuri ubu ngo  abayarimo banyagirwaga.

 1,265 total views,  2 views today