Abanyarwanda barasabwa gukoresha  amata apfunyitse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Ikigo Mpuzamahanga cya Tetra Pak Ltd gikora ibijyanye no gutunganya no gupfunyika ibiribwa ku bufatanye na Inyange Industries batangizaga ubukangurambaga bwiswe “Gahorane amata ku ruhimbi”, ku wa 26 Nyakanga2023 ; Abanyarwanda bashishikarijwe kuyoboka amata apfunyitse neza bagaca ukubiri n’ayo bagura atemberezwa ku magare, n’utujerekani.

James Biseruka, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Inyange Industries Ltd, yasabye abanyarwanda bose gukoresha amata apfunyitse nyuma yo kuva munganda

Yagize ati: “muri aya mata Nta kindi kintu  kirimo, ni amata ya mbere yujuje ubuziranenge bwuzuye 100% kuko iyo turangije dupfunyika ya mata tuba twizeye ubuziranenge bwayo. Ikintu cya mbere twe dukora ni uko nta mwuka (Oxygène) winjira muri ya paki, ku buryo nta hantu udukoko (Microbes) twakwinjirira, ni yo mpamvu nsaba ko abanyarewanda hafi ya bose bajya bakoresha aya mata kuko ubuziranenge ni nta makemwa, bareke gukoresha aroya mata bavuga ngo ava ku igare”.

Biseruka asaba abanyarwanda gukoresha amata yuzuje ubuziranenge (foto rwandayacu).

Biseruka yongera ho ko amata yabo mu ruganda aba yatunganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya UHT ko aba ari meza cyane ku bana b’u Rwanda kandi afite ubuziranenge.

Ashimangira ko kwiyongera kw’ibikomoka ku mata byitezweho gutanga akazi ku banyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Umwe mu baturage  ukoresha amata ava mu ruganda Inyange, Ndizihiwe Jean Rambert,avuga ko amata apfunyitse aba afitiwe ikizere kandi ko ari umuhamya wo kubemeza cyane ko abana be batakirwara inzoka zo mu nda

Yagize ati: “Rwose njye gahunda yo gukorersha amata apfunyitse ni ingenzi cyane kuko mbere najyaga ngura amata kuri bamwe bayazanaga ku magare, abandi mu tujerekani bayabunza, rimwe na rimwe nateka agapfa, ubundi ngasanga ni amazi gusa, ikibabaje ariko ni uko abana banjye bahoraga bataka mu nda, ariko kuva haziye buriya buryo gupfunyika amata anyuze mu ruganda ni ibintu byamfashije cyane ntabwo ngiha abana banjye imiti y’inzoka bya hato na hato, ahubwo umuntu utarayoboka amata apfunyitse sinzi ibyo arimo kuko ariya mata y’inyange ushobora kuyateka mu cyayi”.

Amata anyuze mu ruganda Inyange aba yujuje ubuziranenge (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Solange Uwituze atangaza ko ikoranabuhanga rya UHT rizafasha byinshi harimo guhangana n’imirire mibi, no kuzamura ubukungu.

Kandi  ko u Rwanda rwashyize imbere kuzamura umusaruro ukomoka ku mata aho kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa inka zirenga miliyoni 1,5 izigera kuri 80% zikaba ari inka zitanga umukamo.

Yagize ati: “Kunywa amata mu Rwanda birushaho kuzamuka nko mu mwaka wa 2006 buri munyarwanda kandi  iyo amata apfunyitse neza biyarinda guhura n’umwuka cyangwa urumuri byatuma udukoko dushobora kwinjira mu mata maze agapfa, akaba yagira ingaruka ku buzima bw’uwayanyweye, ni yo mpamvu dushishikariza buri munyarwanda gukoresha amata atunganije neza kandi apfunyitse yujuje ubuziranenge”.

Imibare igartagaza ko amakusanyirizo manini agera kuri 132, amato arenga 100, abatunganya amata 45 barimo barindwi banini.

Ku bufatanye Leta y’u Rwanda ifatanyije na Inyange Industries, mu Karere ka Nyagatare hubatswe uruganda ruzakora amata y’ifu, aho ruzakenera Litiro 6,650 ku munsi byiyongera kuri Litiro 3,500 uru ruganda rwakeneraga buri munsi, ikindi kandi ni uko umukamo mu Rwanda wavuye litiro 142,511 mu mwaka wa  2005 ugera kuri litiro 999,976 muri 2022, ibintu biha ikizere abanyarwanda ko amata azagera kuri benshi  u banyarwanda cyane ko litiro z’amata umunyarwanda yabarirwaga umaze kuzamuka  aho mu mwaka wa 2006 buri munyarwanda yabarirwaga Litiro 21 ku mwaka ariko kugeza ubu akaba ageze kuri Litiro 75,3 z’amata.

Yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizafasha mu guhangana n’imirire mibi, amata akazwagezwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko agahabwa abana bato.

Yashimangiye ko kwiyongera kw’ibikomoka ku mata byitezweho gutanga akazi ku banyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi,bakomeza kwita ku isuku y’amata kuva ku mworozi, ku ruganda kugera ku mucuruzi mu kurengera umuguzi.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuze ikoranabuhanga rya UHT rizafasha byinshi harimo guhangana n’imirire mibi, guhanga akazi ndetse no kuzamura ubukungu.

Yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere kuzamura umusaruro ukomoka ku mata aho kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa inka zirenga miliyoni 1,5 izigera kuri 80% zikaba ari inka zitanga umukamo.

Yavuze ko hubatswe ibikorwaremezo bituma amata agira gitereka, birimo amakusanyirizo manini 132, amato arenga 100, abatunganya amata 45 barimo barindwi banini, Umukuru wa bo akaba ari Inyange Industries Ltd ari nayo ifite ikoranabuhanga rya UHT.

Dr Uwituze yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Inyange Industries, mu Karere ka Nyagatare hubatswe uruganda ruzakora amata y’ifu, aho ruzakenera Litiro 6,650 ku munsi byiyongera kuri Litiro 3,500 uru ruganda rwakeneraga buri munsi.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) (foto rwandayacu.com).

Yagaragaje ko kunywa amata mu Rwanda birushaho kuzamuka aho mu mwaka wa 2006 buri munyarwanda yabarirwaga Litiro 21 ku mwaka ariko uyu munsi akaba ageze kuri Litiro 75,3.

Ati “Nibura ni urugendo rushimishije nibaza ko n’imbere ari heza cyane cyane ko abantu bari kumva ko kunywa amata atari iby’abana n’abagore gusa. N’abagabo namwe turabatumiye kunywa amata ntacyo bizabatwara.”

Dr Uwituze yavuze kandi ko iri koranabuhanga rya UHT rizafasha guhangana n’igwingira mu bana b’u Rwanda aho riri ku gipimo cya 33% bakagera kuri 19% bitarenze muri 2024.

Ati “Binyuze muri ubu bukangurambaga n’ubundi bugiye buhari nko kugaburira abana ku mashuri no guha abana amagi, birashoboka ko byose tuzabigeraho, Muragahorana amata ku ruhimbi.”

Imibare iheruka gutangazwa na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, igaragaza ko umukamo wazamutse ukava kuri litiro 142,511 muri 2005 ugera kuri litiro 999,976 muri 2022.

 

 272 total views,  2 views today