Huye :Abaryaga bavuye guca inshuro bishimiye isubukurwa mu kubaka  ibikorwa remezo

 

Yanditswena Editor.

Abaturage bo mu karere ka Huye, babonaga ifunguro bavuye guca inshuro , kuri ubu bavuga ko bishimira isubukurwa ry’imirimo yo kubaka ibikorwa remezo, cyane abafundi n’abayede, bavuga ko iyi gahunda ije kubagarurira umutekano w’imibereho mu miryango.Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko bwasubukuye iyi mirimo ariko hakomeza kubahirizwa amahame yo kwirinda Koronavirusi.

Ibikorwa remezo biri ,ubakwa ubu ni amashuri , amavuriro n’imihanda muri Huye, bamwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko ubukene bwari bubageze kure ngo kuko baburaga aho bakura ifaranga, nk’uko Mushimiyima Jannine abivuga mu gikorwa cyasubukuwe muri gahunda yokwagura ibyumba by’amashuri mu murenge wa Huye, nk’umuyede,

Yagize ati: “ Ndi umubyeyi w’abana babibiri nta mu gabo ngira, ubu nkodesha inzu, maze imyaka myinshi ntunzwe n’umurimo w’ubuyede cyangwa se nkajya guca inshuro mu baturanyi mbahingira bakampemba amafaranga 800 ku munsi cyangwa se bakampa ibiryo nshyira abana, urumva rero kubera icyorezo cya Koronavirusi ngiye kumara hafi ukwezi kose ntakoa ku ifaranga , kurya byangoraga cyane, nagiye kuri za butike aho ntuye bari bamaze kundambirwa, ubu rero ubwo mbonye ikiraka ngiye kubishyura ndashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kuzirikana abana bayo, kuko hano bagiye batanga akazi bahereye ku bafite ibibazo byinshi mu mibereho.”

Abayede  i bamwe mu baturage babona ifunguro bavuye ku kazi muri Huye

Kamanayo Eric we ni umufundi avuga ko we ngo bitari bimworoheye nk’umubyeyi w’abana batandatu,

Yagize ati: “ Ubu mfite abana bageze mu gihe cy’ubugimbi ni abantu baba bakeneye kurya bagahaga, ndi umufundi kubera koronavirusi akazi karahagaze, umugore wanjye yacuruzaga urwagwa none n’utubari ngira ngo uzi ko twafunzwe, mbese twari turiho nabi, ubu rero ubwo basubukuye imirimo yo ubaka hano aya mashuri, ngiye kureba aho nkura agafuka k’umuceri babe barya nimpembwa nzabishyura kandi iki cyorezo na cyo kizaba kiva mu nzira, ibi bintu turabishimye cyane inzara yari igiye kudutsinda mu nzu.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege  Ange na we ashimangira koko ko imirimo yasubukuwe ije ari igisubizo kuri bamwe mubaryaga bavuye guca inshuro

Yagize ati: “ Ni byo koko imirimo yo kubaka ibikorwa remezo harimo kubaka ibyumba by’amashuri byari byarangiye kubakwa mu buryo bw’amataje, ndetse hari n’ibindi byunba bigera kuri 74, bigiye kongera kubakwa, ibindi bikorwa rero ni nk’amavuriro imihanda n’ibindi , ibi rero tubikora nanone hirindwa Koronavirusi,aho twagabanije umubare w’abakoze ku kazi, tugashyiraho kandagira ukarabe , ubu turateganya nanone ko buri wese agira agapfukamunwa kandi bagakora ku buryo hagati y’umuntu n’undi hajya metero imwe n’igice, abakozi b’akarere natwe kandi turamanuka tukareba ko amabwiriza yo gukumira koronavirusi yubahirizwa, kandi abarenga ku mabwiriza barahanwa , tuvuge nk’abacuruzi n’abandi , ubu abasaga 400 bahawe ibihano kubera kutubahiriza ayo mabwiriza.”

Kugeza ubu mu karere ka Huye imiryango igera ku bihumbi 2200 yagiye ihabwa ubufasha, bahereye kuri abo barya baciye inshuro, kandi iki gikorwa ngo kizakomeza bitabweho, ku bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa.

 5,176 total views,  2 views today