Abasenateri babibiri baratorwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) riratora abasenateri 2, baziyongera ku bandi 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bazasimbura abasenateri bazasoza manda yabo mu mu kwezi gutaha.
Abasenateri baratorwa n’Inama rusange y’iri huriro igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa poritiki uba uhagarariwe n’abantu 4.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wwa NFPO Burasanzwe Oswald yabwiye RBA ko abatorwa batanga kandidatire muri iyo nama.
Yagize ati: “Uwo inama rusange yemeje, dosiye ye ijya mu Rukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi 3 bikaba bishingiye ku itegeko rigenga amatora. Ibyo ni byo bigomba gukorwa rero muri iki cyumweru. Ya nyandiko twoherereza Urukiko rw’Ikirenga ifatwa nk’ikirego, bikandikwa mu birego nk’ibindi Urukiko rw’Ikirenga rugaca urubanza rukamenyesha uwemerewe cyangwa utemerewe n’impamvu zabyo. Iyo bombi bemejwe nta kiba gisigaye, tubimenyesha inzego zibishinzwe ko ari bo batowe.”
Uretse aba basenateri 2, hari abandi 4 bagomba gushyirwaho na Perezida wa Repubulika. Uko ari 6 bazaba basimbura abandi 6 binjiye muri sena manda ya 2 imaze umwaka 1 itangiye, bivuze ko manda ya 3 nisoza na bo bazarenzaho umwaka nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance, asobanura ko impamvu y’ibi, ari ukugira ngo hatabaho icyuho mu mikorere ya sena, kuko idaseswa, ariko bikanoroshya imikorere.
Yagize ati: “Bifasha gutuma icyo gitekerezo cy’uko Sena idaseswa ihora irimo abasenateri, nka biriya byo kuvuga ngo ibijyanye n’imitwe ya Poritiki, kureba imikorere yayo, kugenzura ko yubahiriza amahame remezo ndetse n’ubumwe by’umwihariko ko igaragaramo ubumwe n’ubwiyunge, nkumva impamvu wenda itanaseswa, ni izo nshingano yashyiriweho. Aba basenateri barimo tunashimira cyane bagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu babashe no gusobanukirwa inshingano, twagiye tugira n’inama ugasanga baratubwira bati ibi n’ibi ni uko bigenda. Kuko iyo ukiza mu nshingano, ako kanya n’ubwo uba ufite ubumenyi ntabwo uba wari usanzwe uri muri iyo nshingano.”
Manda ya 3 ya Sena yatangiye ku itariki ya 17 Ukwakira 2019. Icyo gihe abasenateri barahiye bari 20, barimo 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 2 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, 2 batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.
Abasenateri 6 bagiye gusoza manda yabo, harimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zephilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi 2 ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Poritiki

 1,665 total views,  4 views today