Musanze:Susa umudugudu ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturiye umudugudu w’ubumwe  n’ubwiyunge wa Susa, akagari ka Ruhengeri,  umurenge wa Muhoza ,akarere ka Musanze,ugizwe n’abarokotse Jenocide yakorerwe abatutsi 1994,abireze bakemera icyaha bakoze muri Jenocide, abahoze ari abacengezi, ndetse n’abahejwe inyuma n’amateka.

Aba baturage bashimangira ko  gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yaje ari umuti usharira kuri bamwe mu banyarwanda , ariko ngo siko bimeze mu gihe cy’imyaka  isaga 25 u Rwanda rwibohoye ingoyi y’igitugu n’ivangura ry’amoko, ibintu ngo bibagarurira icyizere cyo kubaho n’ababakomokaho, ibintu bituma bagenda biteza imbere.

Abaturiye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa bavuga ubumwe bw’abanyarwanda , ari intwaro yiterambere(foto Ngaboyabahizi P.)

Umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa,ugizwe n’amazu yubatse k’uburyo bufatanye,aho batandukanywa n’urukuta kandi na rwo ari icyumba bombi bahuriyeho ,ibintu  abarokotse Jenocide batiyumvishaga ngo kuko bakekaga ko bashobora  kongera kubica.

Kabaraza Speciose ni umwe  miryango 20 yageze mbere muri uyu mudugudu w’ubumwe  n’ubwiyunge wa Susa , akaba ari umupfakazi wa Jenocide, avuga ko ngo yinjiye muri uriya mudugudu nanone yiteguye gupfa, cyane ko ngo ysari agifite ubwoba n’ihungabana rikomeye , ariko ngo yarahageze abona ko ubumwe n’ubwiyunge ariyo nzira nziza yo kubaka u Rwanda ruzira umwiryane

Yagize ati: “Njye nageze ahano numva ko birangiye,mbese numvaga ari inzozi,kongera guturana n’umuntu wampigaga, wanyiciye umuryango, w’umucengezi ? kubyakira byarangoye,ariko kubera ko hari gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge, no kubana  mu mahoro narabyemeye, ubu rwose uko iminsi igenda ishira tubanye neza ,dusabana umuriro,dusangira amata ,ibi byose biterwa n’imiyoborere myiza, umuti w’ubumwe  waje ukarishye ariko ubu abiciwe n’abishe barawunyoye none ubu tubanye neza”.

Madamu Kabaraza Speciose ngo akinjira mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge yari afite ubwoba , ariko kuri ubu ngo aratenamaye kubera imiyoborere myiza (foto Ngaboyabahizi P)

Akomeza avuga ko kuba ari inshike akemera kubana neza n’uwamwiciye ari uko Guverinoma y’ubumwe bwabanyarwanda, yabishyizemo umwete,isaba abanyarwanda gukomeza kubana neza batishishanya , kandi bakabwizanya ukuri ngo kuko ibyo abantu bibikamo bibi bigera ho bikabatandukanya.

Umwe mu bakoze Jenoside avuga ko na we ngo yageze mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa, aziko atazabasha kubana n’abo yiciye

Yagize ati: “ Twese ntihazagire ukubeshya twageze hano mu minsi ya mbere ducengana, nagendaga nigengeseye ntekereza ko bazongera kumfunga, cyangwa se batazihanganira gukomeza kubana nanjye, ariko buhoro buhoro ,ubu nakubwirako abakorewe Jenoside mu 1994, tubanye neza kandi mu gihe cyo kwibuka dukomeza guhozanya no gusabana,ahubwo njye nshimira Kagame Paul watekereje kongera kubumbira hamwe umuryango nyarwanda, abahemutse n’abahemukiwe tukongera tugaturana”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine, avuga ubumwe n’ubwiyunge ari kimwe mu bizatuma u Rwanda rurushaho kwiyubaka, kandi abanyarwanda birakwiye ko baturana

Yagize ati: “ Gutuza mu midugudu abarokotse Jenocide n’abayigizemo uruhare byatangiye koko ubona ari umuti usharira,ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bureba kure byarashobotse, kandi bitanga igisubizo cyiza, aho usanga abari bafitanye inzigo aribo batabarana, kandi ni abanyarwanda beza, ubu abarokotse Genoside ni bamwe rwose usanga barateye intambwe ikomeye kuko, ubu basabana rwose n’abaturanyi , kandi nkeka ko na  gahunda ya Ndi umunyarwanda yarabacengeye, igira n’uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.”

Akarere ka Musanze ni kamwe  mu  dufite imidugudu igizwe n’abarokotse Jenocide 1994, abahejwe inyuma n’amateka ,abakoze Jenocide  bakemera bakemera icyaha , abahoze mu ngabo zahoze ari iza Habyalimana (Ex-FAR),ndetse n’abasezerwe muri RDF,ibintu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze  busangamo igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

 896 total views,  2 views today