Musanze: Abanyamuryango ba COOTAMONO UBUMWE ntibazi imicungire y’umutungo wabo
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abanyamuryango ba Cootamono Ubumwe bakorera mu karere ka Musanze umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto;bavuga ko batazi uburyo umutungo wabo ucunzwe.
Mu nama yabaye ku wa 15 Ukwakira,2020 yahuje abamotari babarizwa muri iyi Koperative bagaragarizwa raporo yakozwe n’umugenzuzi mukuru wa Leta (RCA) igaragaza imikorere n’imikoreshereze y’imitungo bya Cootamono Ubumwe Musanze aho hagaragajwe amakosa menshi yagiye akorwa n’abayobozi biyi koperative n’amadeni kugeza ubu atarishyurwa iyi Koperative ibereyemo Banki, yakoresheje yubaka aho ikorera.
Abamotari bo muri Cootamono bavuga ko batazi imicungire y’imitungo yabo.
Abanyamuryango bavuga ko kuva mu mwaka wa 2014 bagiye batanga umusanzu wabo ariko kugeza ubu bakaba bibaza impamvu koperative yabo igifite amadeni kandi bo bumva ko ayo madeni yakabaye yararangiye Twizerimana Elisa avuga batigeze basiba gutanga umusanzu, ariko bakaba batazi uburyo imari yabo icunzwe.
Yagize ati: “ Ukurikije uburyo dutanga amafaranga buri munsi ntitwakabaye dufite ideni muri Koperative yacu tugomba kwishyura ndetse dufite n’aho twishyuriye kuva iriya nyubako yatangira muri 2012, njye nifuza rwose ko abagize uruhare mu kunyereza umutungo wacu bakurikiranwa”.
Ndagijimana Jean Baptiste na we ni Umunyamuryango avuga ko hari Konte zitagaragajwe n’umugenzuzi ;aho avuga ko babafasha bakazongera kuza bakagenzura neza; bityo bakagaragarizwa ayo makonte abayobozi babo bataberetse bagiye bacishaho amafaranga yabo ariko akaba atagaragara muri iyi raporo y’Umugenzuzi
Yagize ati” Batugaragarije amakonte ya koperative, ariko Konte zimwe ntazo twigeze tubonamo , ubu rero turasaba abagenzuzi kuzagaruka bakagenzura umutungo wacu , ubu mfite inyemeza bwishyu nishyuriyeho muri banki ; ariko njye ntunguwe no kuba ntayibonye muri iyi raporo”.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abatwara moto mu Rwanda Ngarambe Daniel ,avuga ko abanyamuryango bari bamaze iminsi bafite ibibazo by’uko badasobananukirwa umutungo wabo n’inyubako bubatse kandi bakakwa amafaranga buri munsi byatwe n’uburyo batari bagasomewe raporo ya RCA ngo bayumve neza.
Yagize ati: “ Uyu munsi kwari ugusoma raporo ya Ngenzuzi “RCA” mu by’ukuri abanyamurwango batugejejeho ibitekerezo byinshi byagaragajwe nibyo ;ubwo rero ubwo bagaragarijwe raporo hakaba hari ibitagarayemo nabyo bizongera bigenzurwe na RCA , ku bijyanye no kuba abanyamuryango batishimiye imikoranire yabo n’abayobozi ba koperative nasaba abanyamuryango ko bagomba gufatakikanya n’inzego zose kugira ngo babishakire umuti bikemuke”.
Mitari Jean De Dieu ukuriye ishami rya RCA mu ntara y’Amajayaruguru avuga uburyo urwego rwa RCA rukora atangaza ko iyo bagenzura bibanda cyane kureba imutungo ya koperative ndetse n’imiyoborere .
Yagize ati:” Inama twatanga kuri iyi Cootamo Ubumwe n’uko bakomeza gukora bagatanga imusanzu kugira ngo bakomeze basigasire imitungo yabo ndetse niba bifuza ko ubuyobozi bwabo bwahinduka bazatumize inteko rusange hanyuma bafatiremo ibyemezo akomeza avuga ko muri Cootamono Ubumwe nta micungire mibi bigeze basangamo muri rusange mu bugenzuzi bakoze.Kuri ubu mu karere ka Musanze harabarurwa amakooerative agera kuri 4
Mu nama yo kuri 15Ukwakira 2020 abanyamuryango batunguwe no kumva abayobozi babo baranyereje umutungo
Cootamono Ubumwe ifite abanyamuryango 1439 muribo 267 n’Abarobyi ikindi cyanenzwe n’umugenzuzi ni uko basanze muri iyi Koperative batajya bashyira ibintu ku murongo birimo gutegura inama n’abanyamuryango
gukoresha abakozi batabigize umwuga ndetse badafite amasezerano.
2,824 total views, 2 views today