RWANDA:Mu gihe cy’imyaka igera kuri ine Uzima Chiken LDT ibonye izuba mu Rwanda, imaze guhindura ubuzima bw’abaturage

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Uzima Chiken Ltd, ni ikompanyi  igamije kuzamura umuturage, mu rwego rwo kunoza imirire ndetse no kwiteza imbere, ibi ikaba ibikora ibinyujije mu bworozi bw’inkoko za kijyambere zitwa SASSO, abakorana na yo ndetse n’abayigana, bavuga ko yabahinduriye imibereho ndetse barushaho kwihangira umurimo.

Iyi kompanyi kuva yafungura ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka wa 2016, bunyuze mu bukangurambaga yagiye ikorera mu gihugu hose, ngo ababyumvise ku ikubitiro kuri ubu bamaze gukataza mu iterambere.

Uzima Chicken Ltd, igira inkoko zitanga umusaruro vuba kandi ntizigorana mu kuzorora.

Dushimirimana Jean Pierre  ni umwe mu borozi b’inkoko zo mu bwoko bwa Sasso, atuye mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo, ni umusore w’imyaka 23, avuga ko kuri we Uzima Chiken yaje ije kwigisha umunyaranda gukora.

Yagize ati : «  Nkanjye ndi umuntu wahereye ku nkoko zigera kuri 5 bamwe bita iza kinyarwanda, aho numviye ibyiza by’inkoko Sasso, nyuma yo kubiganirizwa n’abakangurambaga ba Uzima, nahise ntangirira ku nkoko 100, ubu mugihe cy’amezi make maze norora izi nkoko, maze kugira izisaga 300, ibi rero byatumye nihangira umurimo, ikiza cya Uzima ni uko umworozi wese ufite inkoko yaguze  mu igo cyabo nyuma y’ukwezi zivutse baguhuza n’umuguzi, ukibonera ifaranga ryawe, ugatera imbere ».

Dushimirimana akomeza avuga ko Uzima, ari imwe muri za kampani zo mu Rwanda zifite amaturagiro meza kandi akurikirana abakiriya mbese aborozi muri rusange.

Yagize ati : «  Uzima Chiken, buriya narayikunze cyane, uzi kugira ngo ugure inkoko , uwazikugurishije akomeze akurikirane imibereho yazo, ndetse aguhuze n’umuguzi, ubu ni y nagira inkoko ibihumbi byinshi njye ndazigaburira gusa nyuma y’ukwezi nkumva Uzima irampamagaye ngo bagiye kunzanira umukiriya, ikindi ni uko i nkoko yo muri Uzima iza iherekejwe n’ibiryo by’umwimerere bituma iniko ikura yujuje ubuzirane, inkoko ikugerahi rwose ifite inkingo, ku buryo no ku munsi wa 21 zivutse baguha urundi rukingo, Uzima buriya hari abataramenya ibanga ryayo mu kuzamura umututage, ubu ni ubwo niga Kaminuza ntibimbuza korora inkoko, mfite umugambi wo kuzorora inkoko nkagera ku bihumbi 10  kuko nabonye harimo inyungu».

Umukozi wa Uzima Chicken, ushinzwe ubucuruzi Nsengiyumva Given, avuga ko  isoko ry’inkoko rihari akaba ashishikariza abaturage korora inkoko ya Sasso.

Yagize ati : «  Kuri ubu icyo tugamije ni ugukomeza gutanga amakuru ku baturage mu buryo bakwikura mu bukene, banoza imirire ndetse bakihangira imirimo, kuko iyo umuntu adafite amakuru ntaho agera,kuri ubu rero isoko ry’inkoko rirahari,nta mpavu zo kugira impungenge ngo arora inkoko zibure isoko,ahubwo navuga nti aborozi nibashyireho umwete kandi babikore kinyamwuga ».

Umukozi wo muri Uzima Chicken, ushinzwe ubucuruzi Nsengiyumva  Given, yizeza aborozi b’inkoko ko nta n’imwe izabura isoko, akabashishikariza kuzorora mu bwinshi no mu bwiza.

Ubushakashatsi bwakozwe na RAB mu 2018 bugaragaza ko umunyararwanda arya amagi 13, ku mwaka , kuri we ngo uyu mubare uracyari hasi cyane.

Yagize ati : «  Umunyarwanda ku mwaka arya amagi 13, mu gihe ahandi nko muri , FAO, mu bushakashatsi yakoze ivuga ko umunyarwanda umwe arya inusu y’inyama mu mwaka, mu  gihe nko  mu bihugu bya Afurika biteye imbere mo buke nka Zambiya, Zimbabwe umuntu umwe arya ibiro by’inyama z’inkoko bisaga ibiro 13 ku mwaka,urubyiruko rero narusaba gukomeza kwibumbira mu makoperative kuko nk’ibirengerazuba abibumbiye hamwe kugira ngo biteze imbere, Guverinoma y’u Rwanda yahaye inkunga amakoperative agera ku 112, kandi ubu bakuramo umushahara mwiza, ibi bikaba bigikomeza »

Kuri ubu Uzima Chicken, ikorana n’abashinzwe gukwirakwiza inkoko(distributeurs) mu gihugu hose, basaga 400, aba kandi ngo bazagenda biyongera

 3,548 total views,  4 views today