Gicumbi:Ubuyobozi bwishimiye ibikorwa by’umushinga Humanity and Inclusion

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi  burashimira ubuyobozi bw’umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivise zidaheza(Humanity and Inclusion) ugiye kuhakorera mu gihe cy’imyaka 5, kuko uje gukemura ibibazo binyuranye cyane ibijyanye n’imibereho y’umubyeyi utwite

Ibi byavuzwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa cy’umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivise zidaheza(Humanity and Inclusion)

Gatwaza Ennock,ni Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Mukono hamwe uyu mushinga uzakorera avuga ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro

Yagize ati: “ iki gikorwa kirashimishije kuko kigiye kudufasha gukemura ibibazo by’ababyeyi batwite,hari igihe umubyeyi adakurikiranywe neza bityo akaba yabyara umwana ufite ubumuga,ikindi uy’umushinga uzahugura  abaforomo bacu ibijyanye no kwita ku bana ndetse banatange ibikoresho bizifashishwa muri iki gikorwa urumvako ari umugisha uzadufasha muri byinshi”

Mrenzi Vicent,Umuyobozi wungirije w’umushinga Humanity and Incusion,yavuzeko impamvu uy’umushinga watangirijwe muri aka karere ari uko babonyeko hari ibibazo birimo bitarabonerwa ibisubizo.

Yagize ati: “ ubwo twakoreraga mu  muri aka karere ka Gicumbi umurenge wa Bungwe twabonye ibibazo birimo bitabonewe ibisubizo byose niyompa twategereje uko twafasha ubuyobozi bwako kubikemura binyuze muri uyu mushinga ikindi abatuye aka karere bafite imbaraga n’ubushake; nabonye yaba ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’abagatuye bashoboye gukora kandi n’ubuyobozi  bwatubereye abafatanyabikorwa beza”.

Uyu muyobozi yongeraho ko  uyu mushinga uje gushakira ibisubizo ku bibnazo by’imibereho y’ubuzima bw’ababyeyi n’abana

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye aba bafatanyabikorwa avugako bazakomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize agize ati: “ ni igikorwa cyiza  kandi nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi yaba gucungira umutekano ibikoresho byatanzwe ndetse n’ibindi kuko bizasubiza byinshi mwifuza, kandi  mu mihigo dufite muri aka karere harimo no gukurikirana imikorere y’ibigo by’amarerero bityo tukagira ibigo bikomeye urumvako uyu mushinga uzadufasha, dufunguye amarembo kandi n’aho bazadukenera tuzitabirira”.

Gicumbi bishimira abafatanyabikorwa harimo  b’Umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na service zidaheza (Jean Pierre).

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Gicumbi n’Umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na service zidaheza (Humanity and Incusion ) mu  karere ka gicumbi kizakorera mu mirenge 4 yo muri aka karere,ibigonderabuzima ndetse n’ibigo by’amashuri.

Iki gikorwa biteganijwe ko kizakorwa  no mu tundi turere 4 uyu mushinga uzakoreramo, mu gihe cy’imyaka 5 aritwo akarere ka Karongi,akarere ka Musanze n’akarere Muhanga.

Muri aka karere hanasuwe ibigo bw’amarerero bizwi ku izina rwa ICD, nuko hatangwa ibikoresho birimo iby’isuku,ibiryamirwa ibikinisho by’abana n’ibindi.

 

 508 total views,  2 views today