Musanze:Abiga muri  INES Ruhengeri biyemeje kurwanya Plasitike bayibyaza umusaruro

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe isi yose ihanganye n’ikibazo cya Palasitike cyane ko itabora, abiga mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri bo baravuga ko baje kuyirwanya ariko nanone bayibyaza umusaruro mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, aho bazajya bayifashisha mu kubumba amatafari ya rukarakara azajya yubakishwa amazu.

Ni umushinga abanyeshuri bawumuritse, ubwo hari umunsi w’ibunyamwuga aho bahuza abanyeshuri n’abanyamwuga bakora ibyo  baba biga, n’umunsi wo gutangiza umwaka w’amashuri ndetse no kwizihiza umunsi                        mukuru wa Mutagatifu Papa Yohani Paul wa 2, waragijwe INES Ruhengeri.

Amatafari abungabunga ibidukikije yitezweho byinshi (foto Rwandayacu.com)

Aba banyeshuri babumba amatafari bifashishije imashini, bavuga ko bafata amacupa ya Palasitike  bakayasya, bakayavangamo itaka , sima n’umucanga, ku buryo iryo tafari riva muri mashine rihita ryubaka inzu.

Ishimwe Ester Yiga ibijyanye n’ubwubatsi akaba ari umwe mu banyeshuri babumba amatafari  hifashishijwe Palasitike, avuga ko kuba bazajya babumba aya matafari ari mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Kuri ubu imyanda itabora ku isi ni ikibazo gikomeye cyane kuko yangiza ubutaka cyane, uretse uba iri tafari rero rije gukora ibikoresho biramba, ariko nanone tugiye kujya tubumbira hamwe, amacupa , amasashe tyujye tubibyaza umusaruro kandi bikoreshwe, mu gihe byirwaga byandagaye hose, ibyo bita imyanda twebwe tugiye kubibyaza umusaruro, dukuremo amafaranga , twubake inzu zikomeye, kandi tubungabunge ibidukikije”.

Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri,  Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent, asaba abanyeshuri gukomeza gukora ubushakashatsi,bagamije kubonera isi ibisubizo hagamijwe nanone guteza imbere igihugu no kwihangira umurimo

Yagize ati: “ Twishimira ibyo ishuri rya INES Ruhengeri rigenda rigera mu bushakashatsi bwaryo, ndasaba abakozi, abanyeshuri gukomeza kwita ku ikoranabuhanga, bashaka ibisubizo byugarije isi , no kubungabunga ibidukikije rero ni imwe mu ntego za INES Ruhengeri, nimukomeze mukore ubushakashatsi mugamije guhanga umurimo  mugamije gutanga akazi”

Musenyeri Harorimana Vincent asaba abiga muri INES Ruhengeri, gukomeza gukora ubushakashatsi, bugamije kubungabunga ibidukikije (foto Rwandayacu.com)

Akomeza avuga ko bitari ngombwa ko umunyeshuri akomeza kurangamira urupapuro rw’umutsindo , ahubwo bakwiye kwiga bagamije guhangana  ku isoko ry’umurimo mu rwego mpuzamahanga, kandi nibyo bahora bashishikarizwa mu gihe bigishwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kivuga ko ikibazo cya plastike gihangayikishije isi muri rusange kubera kwangiza ibidukikije byaba ibiri ku butaka no mu mazi. Kuba hari imishinga inyuranye igamije kudatuma ibikoresho bikozwe muri plastiki bidakomeza kwandagara ngo ni indi ntambwe yo kubungababunga ibidukikije kandi ikaba n’ishoramari.

Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya iyangirika ry’ikirere no kurengera ibidukikije zigaragaza ko buri mwaka toni zigera ku 8.8 za plastike zijugunywa;  bikarangira zigeze no mu mazi y’inyanja ngari aho ibinyabuzima bigera kuri 80% byanduzwa n’iyi myanda; hari impungenge ko isi itagize icyo ikora mu myaka 50 iri imbere uburemere bw’imyanda ijugunywa mu mazi bwazaruta ubw’ibinyabuzima biyabamo harimo n’amafi.

Ibikoresho bya plastike biri mu bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa muntu cyane kuko biri ku mwanya wa cumi mu bikoresho bikoreshwa cyane ku isi.

 

 400 total views,  2 views today