Rwamagana: Imbangukiragutabara bahawe zitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

 

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Bimwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rwamagana byashyikirijwe imbangukira gutabara arizo zitezweho gukemura ikibazo gikunze kugarara cy’ababyeyi bapfaga babyara ndetse n’abana bapfa bavuka cyangwa bakavukana umunaniro bikagira ingaruka Ku buzima bwabo.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima bashyikirijwe izi mbangukira gutabara bavuze ko zigiye kubafasha mu mitangire ya serivise zikemure ibibazo abarwayi barembye bahura nabyo bishingiye Ku kuba izari zisanzwe zari nkeya

Gahongayire Marie Chantal umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Rubona yagize ati ” Mu byukuri ntibyari byoroshye twahoraga mu  ingorane zo gutinda kubera gutabara ibibigo byinshi habagaho gutinda wenda ambulance yagiye gahengeri cyangwa nyagasambu ikatugeraho hashize nk’amasaha abiri , impungenge zikuweho abaturage barishimye kandi natwe turishimye kuko ntawe uzongera kuremba kuko yabuze imbangukiragutabara imugeza kigonderabuzima cyangwa Ku bitaro abaturage barishimye kandi natwe nuko.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya nacyo giherereye mu Karere Ka Rwamagana yunze mo ati” Habagaho guhamagara bakatubwira ko ambulance yagiye ahandi bigatuma umurwayi atugeraho yatinze bikamuviramo kuremba ,  ubwo rero zizadufasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana zashoboraga kubaho kuko batinze kugera Ku bitaro bidufashe gutanga serivise neza umurwayi tumuvure akire asubire mu mirimo ye.”

Umuhoza Christine ni umuturage mu karere ka Rwamagana watangarije rwandayacu.com ibyishimo atewe n’imbangukiragutabara begerejwe

Yagize ati”Nigeze kubyarira mu nzira bampetse mu ngobyi birambabaza cyane hashize iminsi umwana wanjye yaje gupfa icyo gihe bari nahamagaye Ku kigo nderabuzima bambwirako nta ambulance yagize ikibazo mu nzira , kuba hatanzwe imbangukiragutabara bizatuma nta mubyeyi uzahura n’ibibazo nahuye nabyo tukaba tubikesha imiyoborere myiza iharanira ko umunyarwanda agira ubuzima buzira umuze.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvugako izi mbangukiragutabara zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi bikemure ikibazo cy’ababyeyi babyariraga mu ngo n’imfu z’ababyeyi n’abana muri rusange bityoimiberehomyizay’abaturageirushehokumeraneza.

Imbangukiragutabara zitezweho kurinda umuturage kurembera mu ngo

Umutoni Jeanne Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  nawe ashimangira ko ziriya mbangukiragutabara zije gukomeza gusigasira ubuzima bw’umuturage.

Yagize ati” Twakiriye imbangukira gutabara eshatu biragaragara ko zizamura imibereho myiza y’abaturage umuturage uzagira ikibazo ku kigo nderabuzima azatabarwa vuba kuko imbangukiragutabara izamugeza ku bitaro vuba avurwe asubire mu mirimo ye ya buri munsi , tunejejwe nuko nta kuturage usongera kurembera mu rugo kuko ambulance yatinze kumugeza mu rugo cyangwa yagize iikindi kibazo.”

Yakomeje avugako bazakomeza gucunga imikoreshereze yazo ago abaturage nabo basabwa kuzikoresha neza

Yagize ati: “Turizeza abaturage ko tuzakomeza kuzicunga neza nabo badufashe kuzikoresha neza nubwo zidahagije kuko n’ibigo nderabuzima bidahagije ariko turishimira cyane ugereranije n’aho tuvuye tukaba tuzakomeza kuzifata neza.”

Imbangukira gutabara 3 zije ziyongera ku zari zisanzwe enye mu karere ka Rwamagana , ebyiri zatanzwe n’umuryango AVEGA indi imwe itangwa n’umuryango Better word Rwanda zose hamwe zikaba zibaye zirindwi , aho zitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ndetse n’ikibazo cyo kubyarira mu rugo gikunze kugarara muri aka karere.

 

 2,269 total views,  2 views today