Musanze:ADEPE yahaye inkunga ya miliyoni 12,abagore bakora ubucuruzi buciritse

Musanze:ADEPE yahaye inkunga ya miliyoni 12,abagore bakora ubucuruzi buciritse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abagore bagera ku 110, bakora ubucuruzi buciritse bo mu mugi wa Musanze, bavuga ko bishimira inkunga bahawe  n’ umuryango nyarwanda wita ku Iterambere ry’umuturage ndetse n’uburenganzira bwa Muntu(ADEPE:Action Pour le Development du Peuple), ubu bakaba bavuga ko bagiye kwagura ubucuruzi bwabo bongera ubwinshi bw’ibyo bacuruza.

Bamwe mu bagore bahawe iyi nkunga bo mu murenge wa Muhoza , Akimanizanye Rehema akorera ubucuruzi mu mugi wa Musanze, avuga ko ADEPE ibakuye ahakomeye kubera inkunga ibahaye nyuma y’aho Covid 19 igenjeje amaguru make ku isi.

Yagize ati: “iyi nkunga duhawe ije kuziba icyuho kuko Covid 19 yadukomye mu nkokora, tugiye kongera ubucuruzi bwacu, ndetse dushake amasoko hirya no hino, ADEPE ni ukuri yadukoreye neza idukuye ahakomeye , nkanjye igishoro cyari cyaranshiranye sinakubeshya, ariko ubu ndi ahantu heza cyane ku bijyanye n’ubucuruzi bwanjye,  ibyishimo ni byose kuko ADEPEimbereye umutabazi, kandi nishimiye uburyo yagiye iduha amahugurwa ku icungamutungo ndetse n’ihame ry’uburinganire mu miryango yacu”.

Akimanizanye Rehema akorera ubucuruzi mu mugi wa Musanze (foto Rwandayacu.com).

Mukamuganga Selaphine nawe ni umwe mubafite uruhare kuri  iyi nkunga yatanzwe na ADEPE, vuga ko nyuma yo guhabwa iyi nkunga nawe agiye kongera ibicuruzwa bye , kandi akaba ashima ko Uyu muryango yawungikiyeho byinshi nk’umugore wikorera.

Yagize ati: “Nahoze ndi umuzunguzaji, ndashima ubuyobozi bw’umurenge waduhaye aho gukorera , by’umwihariko     ADEPE yatwegereye ikaduha amahugurwa, ikatereka uburyo abandi bagore bo tundi turere uburyo bakora bakiteza imbere, ibi twabiboneye mu ingendo shuri twahawe, nta wundi muterankunga wari wakauhaye nk’ibyo ADEP yaduhaye;ikindi ntabwo twari tuzi kwizigamira, ibi twabyigishijwe na ADEPE, twari tuziko umuntu kwizigamira bisaba amafaranga menshi,  ariko nyuma y’amasomo twahawe byatumye tumenya ko nta mafaranga make abaho nta na menshi kuko byose bisaba gucunga neza”.

Mukamuganga yemeza ko ADEPE yongeye ingufu mu bucuruzi bwe bw’imbuto (Foto Rwandayacu.com)

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango(Gender and Promotion of Family)  Gasoromanteja Syilivanie ashimangira ko inkunga ihawe bariya bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu mugi wa Musanze, ije kuziba icyuho no guha abagore ingufu mu kwiteza imbere, maze avuga ko nabo nk’ubuyobozi bazakomeza kuba hafi y’ariya matsinda y’abagore.

Yagize ati: “ Turashimira Umuryango ADEPE watekereje kuri aba bagore , ni igikorwa kiza kuko mu bihe bya Covid 19, hari rwose abacuruzi basubiye hasi burundu barahomba, ariko ubu ndizera ko igishoro cya miliyoni 12, cyagira aho gikura umuntu kikamugeza ahandi, ndasaba abahawe iyi nkunga bose kuyikoresha neza bazirikana ko hari bagenzi babo na  bo bakeneye kwiteza imbere, bityo iyi nkunga bazayifate neza kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi y’aya matsinda, kugira ngo dukomeza kubakangurira kwizigama, ikindi ni uko buri mugore uri hano wese akwiye kwirinda amakimbirane yo mu muryango, ibi muzabigeraho mukora cyane

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Gasoromanteja Sylivanie

Umuyobozi wa ADEPE Rucamumihigo Gregoire asaba abagore kwibumbira mu matsinda no kwegera bagenzi babo bakizererana agatebo bakomeje gukora umurimo uzwi nko kuzunguza ibicuruzwa (kubitembereza hose) kandi agashimangira ko ADEPE izakomeza guharanira ko umugore agira imibereho myiza ngo kuko iyo umugore abayeho neza umuryango uba utekanye

Yagize ati: “ADEPE yatanze inkunga ya miliyoni 12, azafasha abagore bakora ubucuruzi mu mugi wa Musanze, ndetse nabo bita abazunguzaji bazabasha kwinjizwa mu isoko, kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo ndetse babe bakora ubucuruzi mpuzamahanga, bahereye hano muri aya mahoteri baturanye nayo, iyi nkunga izakoreshwa n’sabagore 110, ibyiza kandi ni uko bazagenda bazirikana bagenzi babo , mu byo nakwita nko kwitura, nkaba nsaba ko aba bagore bakora cyane bazirikana ko bakwiye kuzamura na bagenzi babo, birabasaba rero gukomeza gucunga umutungo neza , kandi twarabibigishije, cyane ko bakoze n’ingendo shuri bakareba abagore bo mu tundi turere uko bagiye batera imbere bahereye ku nkunga nk’iyi”.

Umuyobozi wa ADEPE Rucamumihigo Gregoire, asaba abagore gukoresha neza inkunga bahabwa bakiteza imbere(Foto Rwandayacu/Ububiko).

Uyu muyobozi wa ADEPE, avuga ko igikorwa nk’iki cyo guha abagore igishoro, gikorerwa aho ADEP, ikorera mu turere tugera kuri 12, iyi nkunga rero ikaba igera kuri ayo matsinda y’abagore ku bufatanye bwa ADEPE na UN WOMEN. Umuryango ADEPE wita no ku bana b’abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure aho ubabumbira mu matsinda bagahabwa inkunga zituma biga umwuga, kimwe no mu buhinzi n’ubworozi bahabwa inkunga ibateza imbere,abandi ukabafasha gusubira mu mashuri.

Kugeza ubu mu mugi wa Musanze habarurwa abagore basaga 400 bibumbiye mu matsinda agera kuri 6, kwibumbira mu matsinda bikaba byaragabanije umubare w’abazunguzajyi hiryo no hino muri uyu mugi.

 56,574 total views,  2 views today