Kigali: Perezida Kagame asaba abayobozi guharanira kunoza inshingano zabo

 

Yanditswe na Protais Ngaboyabahizi

Ubwo  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayozi , binjiraga muri Guverinoma  kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020, yabasabye kudatatira igihango ngo babangamire inyungu rusange z’abanyarwanda bagamije inyungu zabo bwite.

Perezida wa Repubulika atangaza ko atazivanga n’ubuzima  bwite bw’aba bayobozi, ariko ko ngo iyo bigeze ku nshingano bashinzwe bakwiye guharanira kuzinoza hagamijwe iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “ Dukore tutireba cyane, tureba Abanyarwanda, umuntu wese afite uko akwiye kuba yiyubaka, ibyo simbijyamo ariko inyungu z’Abanyarwanda dukwiye kutazitezukaho mu mirimo tuba twiyemeje.”

Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi  kuba bemeye gufata izi nshingano kugira ngo bafatanye n’abo basanze mu rugamba rwo gukomeza kubaka igihugu mu iterambere.Avuga kandi ko abahinduriwe imirimo n’abatabonye indi hari impamvu.

Yagize ati: “  “Si ukugawa ibyo wakoraga ariko muri rusange iyo ibintu bihindutse tuba tugira ngo tujye tujyana n’igihe tugamije gutera imbere.Hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, abakoze neza bakwiye gushimwa ariko abatarujuje inshingano kuba bagawe nta gitangaza.”

Abaminisitiri barahiye ni uw’Ubuzima DrNgamije Daniel, uw’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Bayisenge Jeannette, n’ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Mpambara Inès.

Abanyamabanga ba Leta barahiriye kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite barimo Tushabe Richard wo muri Minisiteri y’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Twagirayezu Gaspard wo muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Lt Col Mpunga Tharcisse wo muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi Rusange, na Nirere Claudette wo muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro.

Abadepite babiri bo ni  Karemera Emmanuel na Mukabalisa Germaine, biyemeza guharanira inyungu za rubanda, barahira ko nibabirengaho bazabiryozwa n’amategeko.

Abayobozi barahiriye kuzuza inshingano zabo

Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye uyu munsi, kuwa 28 Gashyantare 2020 mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, guharanira kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

 

 1,172 total views,  4 views today