Musanze:Byangabo babangamiwe n’ikimoteri kizana umunuko mu isoko n’abarituriye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage barema n’abaturiye isokorya Byangabo rihererye mu murenge wa Busogo, karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’ikimoteri kimenwa mo imyanda iva muri irisoko kikaba kiri hafi y’iri soko ku buryo biteza umwanda ushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bakaba basaba ko cyakwimurwa kikajyanwa ahandi.

Umwe mu baturage bakorera muri irisoko witwa Kazanenda Yohani avugako abonako iki kimoteri gikwiye kwimurwa kuko kibangamiye isoko;

Yagize ati“Njyewe uko mbibona ni uko iki kimoteri cyakwimurwa kikajyanwa ahandi kuko cyegeranye n’isokona we urabibona kiri hafi yaresitora mbese kirarubangamiye”.

Undi muturage witwa Mparibatenda Koleta urema irisoko na we avuga ko umunuko uva muri iki kimoteri ubabangamiye .

Yagizeati”iki kimoteri gikwiye kwimurwa kuko umwuka uvamo utumerera nabi bikaba byadutera indwara”.

Ku byifuzo by’aba baturage barasaba ko iki kimoteri cyakwimurwa kikajyanwa ahandi hategereye isoko kugira ngo kidakomeza kubabangamira.

Muri gahunda yo gukemura ikikibazo Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvugako hari iki moteri gishya kandi cya kijyambere  cyubatswe muri aka gace kizajya kimenwamo iyo myanda kikanayitunganya  mu buryo bwa kijyambere bityongo iki kimoteri abaturage bavuga ko kibabangamiye ntikizongeregukoreshwa

Nuwumuremyi Jeanine  umuyobozi w’akarereka Musanze yagize ati “Igisubizo cy’ikikimoteri cyarabonetse kuko hari ikindi kimoteri gikoranye ubuhanga cyubatswe kuri Busogo kizajya kimemwamo imyanda kikanayitunganya cyatangiye gukora mu minsi yavuba ku buryo imyanda izajya ijyanwa muri icyo kimoteri gishyashya uwo ni wo muti w’icyo kibazo cyari kimaze igihe kirekire”.

Abaturage barema n’abakorera muri irisoko kandi baranavuga ko mu gihe iki kimoteri cyaba kimuwe kikajyanwa ahabugenewe, bizaca akajagari k’abana birirwaga muri ikikimoteri bashakamo ibiribwa abandi bashaka ibyuma bishaje n’amacupa yavuyemo amazi, ku buryo ngo na byo wasanga ari ikibazo gikomeye cyakururaga umwanda ndetse n’uburwayi.

 

 

 944 total views,  2 views today