Amajyaruguru: Musanze na Burera ibiro by’utugari nta masomo buha umuturage ku bijyanye n’isuku

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu turere tunyuranye tw’Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko hari ibiro by’utugari umuturage atakwigiraho ;haba mu iterambere cyangwa se imibereho myiza bitewe ni uko rimwe na rimwe aho basabira serivise mu  nta suku  cyane cyane mu bwiherero

Hamwe mu hantu ImvahoNshya yagiye iganiriza abaturage ku tugari bavuga ko nta masomo y’iterambere bahakura , bakaba basaba inzego bireba kubafasha kugira ubwiherero no ,ubafasha gukorera ahantu heza bakafangwa n’isuku

Nshuti Jean de Dieu ni uwo mu murenge wa Kinoni, akagari ka Ntaruka Umurenge wa Kononi, Akarere ka Burera,avuga ko baterwa ipfunwe n’ibiro by’akagari kabo ngo kuri we akaba nta mpinduka mu mibereho ashobora kuhakura

Yagize ati: “Dufite ikibazo  cy’ahantu ubuyobozi bwacu bukorera nta suku nk’ubu akagari ka Ntaruka nawe wabyiboneye aho gakorera ni mu gisambu, ubwiherero bwo ntitukivuga kuko burakinze umuryango umwe uhari ni wo abayobozi bakoreramo undi urakinze kuko abakozi ba Sacco ni wo bakoresha, ibi rero iyo umuntu abibonye asanga nta somo yakura ku biro by’akagari kacu, nta suku mu biro bakorera mu mfundanwa ibitagangurirwa biba bigwa kuri gitifu n’umuturage, batubwira kubaka imisarane ariko bo ntayo bagira, ibi bintu inzego zikuriye utugari bibikurikirane”.

Ibiro b y’akagari ka Ntaruka (foto Ngabo Protais)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ntaruka Nemeye Elie we avuga ko  kuba abaturage badashobora kwigira ku kagari biba buifite ishingiro ariko ngo ikibazo cyo kuba bakubaka ubwiherero kirazwi kimwe n’ibiri bijyanye n’igihe.

Yagize ati: “ Kuba nta bwiherero tugira byo ni ibintu byumvikana kuko kuri ubu biteganijwe ko mu minsi iri imbere hazubakwa ibiro akagari kazajya gakoreramo kandi ni nabwo hazubakwa ubwiherero, ubu rero dufite ubwiherero dusangiye na Sacco Kinoni , ariko iyo umuturage aje tumuha urufunguzo , gusa nasaba abaturage gukomeza kugira isuku iwabo, ikindi n’uko inzego bireba zakemura iki kibazo cy’ubwiherero ku tugari twinshi muri Burera”.

Ubwiherero bw’akagari ka Ntaruka bwo barabufunze (foto Ngabo Protais).

Ntabwo ari mu karere ka Burera gusa kuko no mu karere ka Musanze kazwi ko ari umugi wungirije uwa Kigali, n’aho 60%bivugwa ko nta bwiherero ndetse n’ibiro bijyanye n’igihe ibi ngo bikaba bidindiza imyumvire y’abaturage

Ubarijoro Antoine wo mu kagari ka Kigombe Umurenge wa Muhoza we avuga ko biteye isoni kuba bakorera mu mugi ariko ngo akaba aribo bagikoresha ubwiherero bugiye gutenguka

Yagize ati: “Nta kigenda hari bamwe mu bayobozi bakubwira kugira isuku akaza akaguca amande ngo nta bwiherero ariko wagera aho akorera yakirira abaturage ugasanga hari inyuma y’iwawe, ibi rero bituma n’umuturage aba ikigande kuko nta rugero aba abonera ku buyobozi, none se niba amasazi ava mu bwiherero akaza kwanduriza umuturage ututranye n’ibiro, wambwira ngo umuyobozi azatanga amasomo ku isuku umuturage yumve, abayobozi nibabanze batunganye aho bakorera tujye tubareberaho”.

Ubnwiherero bw’ibiro by’akagari ka Ruhengeri n’abakagana (foto Ngabo Protais).

Kuri iyi ngingo ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza bwo buvuga lko bufite gahunda yo kubaka ubwiherero nk’uko Manzi Jean Pierre abivuga

Yagize ati: “Imvugo koko ikwiye kuba ngiro kandi koko ku biro by’ubuyobozi ni ho umuturage akwiye kwigira aho dukorera ni ishuri, twebwe rero ikibazo cy’ubwiherero hamwe na hamwe turakizi tugiye kureba uko twasana ubuhari mu gihe tugiye kureba n’uburyo ibiro by’utugari byavugururwa cyanga se hakubakwa ubujyanye n’igihe”.

Uretse kuba akagari ka Kigombe katagira ubwiherero nta n’ingarani kagira (foto Ngabo Protais).

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko aho ubuyobozi bukorera hakwiye kuba ishuri, umuturage yigiraho indangagaciro z’umunyarwanda

Yagize ati: “Ubundi aho umuturage ashakira serivise hakwiye kuba bandebereho, birashoboka koko ko hari ibiro by’utugari yewe n’imirenge bakorera mu nyubako zishaje yemwe n’ubwiherero aha rero hari gahunda y’uko inyubako nk’izo za Leta zakubakwa ubwo rero ntibyabuza ko aho bakorera hagirirwa isuku ndasaba nanone abaturage gukomeza kugira isuku”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara 95% Muntu arwara ziba zikomoka ku mwanda, aha rero abaturage bakaba bifuza ko batajya baza ku biro by’utugari ngo bahakure.

 554 total views,  2 views today