Musanze: Wisdom School  Rwanda irashimira  Kagame ku bwo kuba yaraguye umubano n’amahanga

Yanditswe na rwandayacu.com

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana mu kigo cy’amashuri kitwa Wisdom School Rwanda, ishami rya Musanze, Umuyobozi waryo  Mwalimu Nduwayesu Elie, yavuze ko ashimira Perezida Kagame watumye u Rwanda rumenekana hose bishingiye ku mubano n’amahanga ndetse n’umutekano ntagereranywa.

Ni igikorwa buri mwaka Wisdom School Rwanda , aho bashimra abana bitwaye neza mu gihe barangije ikiciro cy’amashuri bakora ikitwa Graduation mu ndimi z’amahanga, muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Nyakanga rero, hagaragayemo n’abana biga mu ishiri ry’inshuke bo mu bihugu nka Sudani y’Amajyepfo Uganda n’ahandi, aha rero ni ho Nduwayesu Elie ahera ashimira Kagame, kubera imiyoborere ye myiza

Yagize ati: “ Kugeza ubu Wisdom School Rwanda imaze kwamamara kandi igenda yagura amarembo kuko twatangiye dukorera mu karere ka Musanze, ariko tumaze kugera mu ture 18 tw ‘u Rwanda, ibi tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame dufite umutekano turakora bikagenda ariko nanone ik’ingenzi ni uko noneho n’abanyamahanga basigaye bohereza abana babo kwiga amashuri y’inshuke mu Rwanda . ngira ngo wahabonye abantu bo muri Sudani y’Epfo, bariga kandi batsinda ku rwego mpuzamahanga, kuko intego yacu ni uko umwana yiga akaba ashobora guhangana ku isoko ry’umurimo mu rwego mpuzamahanga, turashima Leta rero”.

Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda Nduwayesu Elie (foto rwandayacu.com)

Christine ni umwe mu babyeyi barerera kuri Wisdom School Rwanda, avuga ko yaje kurera kuri iri shuri kubera ko yasanze batanga uburere bwiza kandi umuntu agatsinda ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati: “ N ‘ubwo izina Wisdom mu gihugu cyacu rizwi , nkigera mu Rwanda nahisemo kuzana umwana wanjye hano kugira  ngo ahabwe uburere , kandi koko iri shuri ni ryiza, kandi n’umutekano mu Rwanda ni ntamakemwa, bityo umwana yiga neza, twishimira imiyoborere iri hano ni yo mpamvu n’abandi bo mu bidi bihugu bazana abana babo kugira ngo baze gushaka ubumenyi hano nu Rwanda igihugu cyiza”.

Chritine umubyeyi ukomoka muri Sudani y’epfo urerera muri Wisdom School Rwanda)

Wisdom School Rwanda yafunguye imiryango yayo mu mwaka wa 2008, itangirana abanyeshuri 5, mu karere ka Musanze, kuri ubu ifite amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, aho ifite abanyeshuri bagera ku 3000, mu mashami yayo 18 ari muturere tunyuranye tw’u Rwanda kandi intego ngo ni ugukomeza kwagura amarembo bagakorera mu gihugu hose.

 

 

 

 1,206 total views,  2 views today