Musanze:Rwambogo bamaze igihe bafungiwe ivomo bayoboka Umugezi wa Susa
Yandiswe na:Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze,bavuga ko bamaze igihe kirekire ivomo bari baregerejwe rifunzwe ku buryo kugeza ubu kubona amazi meza ari ikibazo gikomeye bigatuma bamwe bajya kuvoma azi mabi atemba ava mu birungamu mugezi wa Susa na Rwebeya.
Aba baturage baravuga ko hashize igihe kirenga umwaka batabona amazi meza kubera ko ngo ivomo bari baregerejwe ryafunzwe none ngo kuri ubu bahanganye n’ibibazo by’urusobe bijyanye n’isuku n’isukura, nk’uko umwe mu baganiriye na Rwandayacu.com yayibwiye
Yagize ati: “ Kugeza ubu tumaze umwaka wose tujya kuvoma amazi yo muri Rwebeye na Susa, tugenda tureba aho amazi yagiye asigara nk’ibiziba byiretse, ibi rero bidutera indwara kuko turayanywa tukayatekesha, ibi rero kugira ngo bafunge ririya vomo numvise ngo byatewe no kuba konteri yari ifite ikibazo, ariko nanone ubuyobozi bwaradutereranye cyane , twifuza ko iri vomo ryagaruka tukabona amazi meza”
Imwe mu migezi yo muri Musanze ntikitabwaho yaribagiranye rwose kuko ifunzwe igihe kirekire
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Dushimire Jeana avuga ko gufungwa kw’iryo vomo byatewe n’imicungire mibi y’abarikoreshaga
Yagize ati: “Ririya vomo buriya kugira ngo rifungwe byatewe ni uko ,hari amadeni menshi batishyuye ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC maze bituma iryo vomo rifungwa kimwe n’andi yose yari afite ibibazo nk’ibyo, gusa kuri ubu twakoranye inama n’abaturage bakoreshaga iryo vomo kugirango batangire kwishakamo ubushobozi bishyure ayo madeni hanyuma ivomo ryabo rifungurwe”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Musanze kandi avuga ko hari n’andi mavomo yo muri uyu murenge yafunzwe ,bitewe n’ibazo by’amadeni y’amazi atagiye yishyurwa , gusa barimo kubiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC kugira ngo barebere hamwe uko ibibazo by’ayo mavomo byabonerwa ibisubizo.
Si mu murenge wa Musanze gusa kuko no mu yindi mirenge igize akarere ka Musanze hakigaragara amavomo menshi yafunzwe abaturage bakongera bakagana amazi y’ibishanga,no mu migezi iva mu birunga.
975 total views, 4 views today