Musanze: Umuryango SACOLA wahaye amabati imiryango 65 yasenyewe n’imvura idasanzwe
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.
Umuryango utari uwa Leta SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association, yahaye amabati imiryango 65 yo mu mirenge ya Kinigi na Nyange yasenyewe n’imvura idasanzwe.Ibintu aba bahawe amabati bashimira Ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse na SACOLA muri rusange
Umwe mu bahawe amabati n’Umuryango SACOLA wo mu murenge wa Kinigi , akarere ka Musanze; bavuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza nk’uko Beatrice Mukampabuka yabitangariije www.rwandayacu.com
Yagize ati: “ Nari mbaye ho mu buzima bwa kinyamaswa, imvura yagwaga ngahaguruka nkicara nitwikiye ihema , none SACOLA, impaye amabati ubu ndizera ko ngiye kubaho neza guhera uyu munsi, ndashimira SACOLA , n’ubuyobozi bwacu, hari n’ubwo nageraga aho sinirirwe nkaraba kuko n’aho nararaga hari hameze nko mu ndiri y’impyisi, nshimiye Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho ko gahunda y’umusaruro uva muri Parike y’ibirunga yajya itugeraho ni byo SACOLA idukorera rero”.
Nsabimana Obardi wo murenge wa Nyange we avuga ko ko ibintu nk’ibi yari azi ko ntaho byaba mu Rwanda ngo umunyarwanda agurire undi amabati yubake inzu ku mafaranga akomoka k’ubukerarugendo
Yagize ati “ Twavutse turara ku byatsi, turinda tujya gushaka , icyo gihe Leta yarabireberaga, twe twiberaga haruguru hano mu mashyamba kandi abakerarugendo bajyaga bazana ayo madevize ariko ntituboneho , urabona ko SACOLA impaye amabati 25, nabaga mu nzu y’amabati yabaye utuyungiro ubu rero nta kindi uretse gushimira , ikindi ni uko ngiye kubungabunga aya mabati nirinda kuyacanamo no kuba nahirahira ngo ndagurishaho n’ibati na rimwe”.
Umuyobozi w’umuryango SACOLA , Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko impamvu baremeye bariya baturage babaha amabati ari uko basenyewe n’ibiza ngo akaba rero ari ukugira ngo bakomeze kubafasha kubaho mu buzima bwiza.
Yagize ati: “ Hoteli yacu iyo imaze kunguka natwe tugomba gukora igikorwa kiza twita ku bantu batishoboye baba batuye hafi y’ibikorwa byacu, uyu munsi rero twishimiye kuba twahaye imiryango 65 amabati , iki ni kimwe mu bikorwa byiza rero twatojwe mu muco wacu na Nyakubahwa Perezida wacu Kagame udutoza kwita ku batishoboye kugira ngo tubafashe kuzamuka no ubaho mu buzima bwiza iki gikorwa rero kikaba gihwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17”.
umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin asaba abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho (foto rwandayacu.com).
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard, we ashimira ibikorwa byiza SACOLA igenda ikorera abaturage bo mu nkengero za Parike y’ibirunga aho ikorera ibikorwa byabo, kandi agasaba abaturage gukomeza gusigasira ibyo bagenda bagezwaho n’inzego zinyuranye bigamije kubateza imbere.
Yagize ati: “Twishimira ibikorwa binyuranye bya SACOLA,ariko cyane cyane iki gitekerezo cyo gufasha abaturage bo mu ngeri zose, cyatekerejwe na Perezida Paul Kagame, cyo gusangiza abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Ibirunga, amafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA rero aba baturage bahawe amabati; mbonereho no gusaba abayahawe kuyakaza icyo yagenewe bayasakaza inzu zabo”.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Musanze Theobard Kayiranga asaba abaturage kutagurisha impano bahawe (foto Rwandayacu.com)
Kugeza ubu SACOLA, inzu zisanga 150 kandi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuriro , imigezi ku baturage ,kubaka bimwe mu biro by’imirenge n’ibindi binyuranye ku nyungu y’amafaranga bakuye mu bukerarugendo.
Akarere ka Musanze kavuga ko mu mihigo yako kari gafite imiryango 50 itagiraga inzu na mba , kakagira imiryuango 74 yari ifite inzu zitameze neza , kandi ko muri uyu mewaka wa 2024, bitegabijwe ko kazubaka inzu 120,bakaba rero bakomeza gushimira SACOLA nk’umufatanyabikorwa kuba ibunganira.
216 total views, 2 views today