Musanze : Abanyamahanga biga kuri INES Ruhengeri bagaragaje imbamutima zabo zo  kuba mu Rwanda

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya gatatu  mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri habereye umunsi wo ku murika imico y’Igihugu bitandukanye  (Intercultural day) aho abanyamabanga bavuze ko bafata mu Rwanda nko mu rugo.

Bamwe mu banyeshuri baganiye na rwandayacu.rw bavuze ko guhirira hamwe bakagaragaza imico y’Ibihugu byabo bituma basabana ndetse bakamenyana birushijeho bityo bagakomeza kuba umwe

Muhamed wiga mu ishami ry’ikoranabuhanga uturuka muri Sudan y’Epfo yagize ati:”Uyu munsi turishimye cyane kuba twahuriye hamwe muri ibi birori  murabona ko buri wese yishimye, icyo navuga ku Rwanda n’Igihugu cyiza kuko gifite amahoro n’umutekano mbese iyo ndi hano mba meze nk’umuntu uri mu rugo, njye ndi umuhamya washimangira ko twiga mu gihugu cyiza.”

Iserukiramuco abiga kuri INES Ruhengeri bamuritse ibiribwa n’ibinyobwa

Rema Maria yiga muri Biomedical Laboratory muri INES Ruhengeri  avuka mu gihugu cy’Uburundi nawe ashimangira ko guhurira hamwe bibafasha kumenyana na bagenzi be kandi ngo mu Rwanda abanyamaganga barisanga cyane.

Yagize ati:”Iyo turi hano bituma tumenyana twese, gusa ikintu cya mbere cyanunguye n’uburyo u Rwanda rwita ku banyamahanga kandi amahoro  mwayagize umuco , turi hano cyangwa turi mu rugo twumva tumeze nk’abantu bari i Muhira, twebwe turi mu Rwanda twavuga ko tumeze neza rwose ntakibazo ntakikwe.”

Umujyanama mu by’amategeko mu Ntara y’Amajyaruguru, Malikidogo Jeans Pierre wari waje ahagarariye Guverineri yavuze ko guhuriza hamwe ibihugu birenga 15 ari ishema ndetse bikaba byongera kwishimira hamwe ariko kandi yavuze ko abasebya u Rwanda bakwiye kubanza kumenya ukuri, batazindukiye ku mbugankoranyambaga ngo bivugire ibyo bashaka.

 

Dr.Baribeshya Jeans Bosco n’umuyobozi mukuru wa INES Ruhengeri avuga ko iri shuri rimaze kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga aho ngo kuri ubu bafite abanyeshuri b’abanyamahanga barenga 700.

Yagize ati:”Uyu munsi twakoze igikorwa gikomeye cyo guhuriza hamwe abanyeshuri bacu biga muri INES Ruhengeri baturuka mu bihugu 15 bitandukanye , bafite imico itandukanye ubu biratuma barushaho kumenyena bisanzure , ndetse turashimira n’abantu babacumbikira hanze y’Ishuri kuko nabo baradufasha cyane kuko batuma babaho batekanye ndetse bafite ubuzimabwiza.”

Umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Baribeshya (foto Rwandayacu.com)

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri ryaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri ryafunguye imiryango mu Ugushyingo 2003 icyo gihe ryari rifite amashami abiri gusa kuri ubu rifite amashami arenga 15 rimaze imyaka 21, aho ryashyizweho ibuye ry’ifatizo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

 400 total views,  8 views today