Burera: Rwerere barinubira ko bakoresha amazi y’ibirohwa bavoma mu Rugezi n’ibizenga

 

Yanditswe na Chief  Editor

Abaturage bo mu murenge wa Rwerere akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kuba bakivoma ibirohwa mu gishanga cy’urugezi , ni mugihe ngo ubuyobozi bw’akarere bumaze imyaka myinshi bubizeza ko buzabona amazi meza.Nyamara ubuyobozi bwo buvuga ko ngo bugiye gushaka uburyo iki kbazo cyakekemuka.

Kazindutsi Egide ni umwe mu baturage bo muri Rwerere, avuga ko ngo nyuma y’amezi arindwi ashize ubuyobozi bwongeye kubizeza amazi ariko amaso yaheze mu nzira, ibi ngo bigatuma bivomera amazi mu gishanga cy’urugezi n’ahandi babona ibizenga by’amazi na yo atari meza.

Yagize ati: “ Hashize imyaka myinshi tunywa amazi mabi , ubuyobozi iyo buje hano butubwira ko amazi ari mu nzira nko muri santere ya Gitanga nta mazi wabonamo, dukora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri, tuvoma mu rugezi abandi bakajya mu mihonongero muri Nyabitare, rwoseubu twivomera ibiziba, indwara zaraturembeje, harimo n’impiswi, rwose nibaduhe imigezi”.

Aba baturage bavuga ko n’ayo babonye abahenda nk’uko Mukakamari Lydie abivuga.

Yagize ati: “ Mperuka bazana amatiyo yagiye akagera muri santere ya Gitanga, kandi urabona ko kugerayo binsaba gutega, mpitamo kujya kuvoma mu Rugezi, bitaba ibyo nkemera ngahendwa ku biyubakiye ibigega bifata amazi nkishyura amafaranga 200, yaba ayo ku migezi  yaba ay’imvura nta jerekani ijya munsi y’amafaranga 150, nibadufashe tubone amazi rwose, kuko n’agafaranga tubonye tukagura imiti y’inzoka”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza Manirafasha Jean de la Paix avuga, hari umuyoboro bamurikiwe ngo bakaba bagiye kureba uburyo cyakemuka.

Yagize ati: “ Hari umuyoboro unyura mu mirenge ya Nemba, na Rwere, niba koko abaturage badafite amazi ahagije, tugiye koherezayo impuguke zitubwire icyakorwa amazi abagereho bose mu buryo bukwiye, kandi ikibazo cyabo gifite ishingiro”.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga ko ikibazo kigiye kubonerwa umuti ntatangaza igihe kizakemukira, ibintu nyine bikomeza guteza urujijo mu baturage.

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zigera kuri 50% abantu bahura na zo zikomoka ku mwanda ushobora kuva mu mazi mabi , ibiribwa bitateguwe neza ndetse n’isuku yo ku mubiri , amazi meza rero akaba afite uruhare mu gusigasira isuku.

 

 

 

 713 total views,  2 views today