Rwanda:Abasaga 1000, basoje basoje amasezerano na RDF,410 bagana ikiruhuko k’izabukuru

Yanditswe na Rwandayacu.com

 

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, itangaza ko yasezeye ku basirikare 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’aho410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru

Umuhango wo gusezera kuri aba basirikare bose uko bagera ku 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye kuri uyu  wa mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, ukaba wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na  ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Abasirikare bakuru n’abandi basoje imirimo bashimiwe uruhare bagize mu kubaka u Rwanda

Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yabo yashimangiye ko basoje imirimoyabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzkomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyemezo bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira ni we wayoboye uwo muhango

 1,641 total views,  2 views today