Huye: Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barasabwa kwegera abaturage bakabafasha gukemura amakimbirane mu bwumvikane

 

Yanditswe na Rwandayacu.Com

Ubwo bitabiriraga ibiganiro ku burenganzira bwa Muntu byateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda IMRO, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga  bo  mu karere ka Huye; basabwe gufasha abaturage gufasha abaturage gukemura ibibazo byabo binyuze mu bwiyunge n’ubwumvikane.

Aba bayobozi basabwe kujya batoza abaturage  gukemurira ibibazo mu miryango, isibo, umudugudu cyangwa mu migoroba y’ababyeyi kugira ngo bibarinde gusiragira mu nkiko.

Aya mahugurwa kandi yitabiriwe n’abakozi mu nzego z’umutekano nka Polisi, Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, umugenzacyaha mu karere ka Huye, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Huye(DJAF), umukozi w’urwego rushinzwe gutanga ubufasha muby’amategeko mu karere ka Huye (MAJI), Ndetse n’umukozi w’akarere ka Huye mu ishami ry’imiyoborere myiza aho yari we Ntumwa y’akarere muri aya mahugurwa.

Ibi biganiro byibanze mu gusobanurira abahesha b’inkiko batari ab’umwuga uburenganzira bw’abaturage n’uko bagomba  gufashwa gukemurirwa ibibazo byabo batarinze kujya mu nkiko kuko uretse kuba zabatesha umwanya zantuma bahura n’ubukene.  Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Huye Mutabaruka Jean Baptiste yagejeje kubari bitabiriye amahugurwa yavuze ko inzego z’ibanze zigira uruhare mu guha ubutabera abaturage kuko izo nzego z’ibanze ari zo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bishimiye ibiganiro bahawe na IMRO

Yagize ati: “ Iyo ibyo byose bikozwe neza umuturage aba ahawe ubutabera bwuzuye, kuba hari imbogamizi abahesha b’inkiko bari bagihura nazo,  aya mahugurwa azabafasha guhangana nazo kuko aje mu rwego rwo kubibutsa inshingano zabo, bityo nkaba mboneyeho no kwibutsa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kwigisha abaturage ibyiza byo gukemurira ibibazo mu muryango kuko kujya mu nkiko bigira ingaruka zirimo nk’inzangano n’amakimbirane , aho bishobora no kuvamo no kwicana. Uko kutikorera nabyo bishobora guteza ubukene, bityo abaturage bakaba umuzigo kuri Leta”.

Ku ruhande rw’umuryango Ihorere Munyarwanda wanatanze aya mahugurwa, bo bagaragaje ko ayo mahugurwa agamije gutanga umusanzu mu guhigura imihgo y’akarere, kunoza uburyo bw’ubutabera binyuze mu bibazo biba byakiriwe na sosiyete sivile ndetse no guhatana ngo ubutabera bugerweho.

Umuyobozi mu muryango Ihorere Munyarwanda ushinzwe ubuvugizi mu by’amategeko (IMRO) Charlotte Mukandungutse

Yagize ati: “ Turizera tudashidikanya ko aya mahugurwa azatanga umusaruro  kugirango habungabungwe uburenganzira bwa muntu no gutanga ubutabera kubaturage, ibi bikanyura mu kumvikanisha abaturage mu gihe bari mu makimbirane, ibi bizatuma bakora aho guhugira mu manza”.

Umuyobozi mu muryango Ihorere Munyarwanda ushinzwe ubuvugizi mu by’amategeko (IMRO) Charlotte Mukandungutse

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo bari bitabiriye aya mahugurwa  bavuze ko bigiye kubafasha. Habumugisha Felix, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye

Yagize ati: “Nyuma y’aho duhawe aya mahugurwa n’umuryango Ihorere Munyarwanda ,natwe tugiye gukangurira abaturage kujya bakemurira ibibazo byabo mu midugudu aho gusiragira mu nkiko kuko bishobora kubabera intandaro y’ubukene. Aya mahugurwa rero yaziye igihe kuko agiye kudufasha kunoza akazi twari dusanzwe dukora”.

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO-Rwanda) ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta, ufite ikicaro gikuru mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Gasabo. Umuryango IMRO wavutse mu mwaka wa 2002. Ihorere Munyarwanda ifite uburambe bw’imyaka 17 ikaba yaragiye ikora ibikorwa bitandukanye: aha twavuga; kurwanya icyorezo cya SIDA, uburezi, ibidukikije, kwimakaza umuco w’amahoro, guteza imbere ubuzima, guharanira ubutabera kuri bose, ubuvugizi ndetse n’ibindi bitandukanye

 3,014 total views,  4 views today