RDF:Ntituzagambanira bagenzi bacu,kandi tuzakomeza kuzirikana urugamba rwo kubohora igihugu.Col .Jill Rutaremara

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo bari mu muhango wo gusezerera abasirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda, aho bamwe barangije amasezerano yabo , abandi bakajya mu kiruhuko k’izabukuru; wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.Col.Jill Rutaremara akaba ari mu bagiye mu zabukuru we yavuze ko batazigera barangwaho ubugambanyi.

Ubwo bari mu muhango wo kubaseraho,(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru  yashimangiye ko basoje imirimoyabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Yagize ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzakomeza kuzirikana urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

RTD Col.Jill Rutaremara avuga ko n’ubwo agiye mu zabukuru we na bagenzi be batazagambanira igihugu.

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na  ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

 

 

 788 total views,  2 views today