Musanze:Nyirakanyange afite ubwoba ko umuhungu we Hakorimana azamuhitana.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Nyirakanyange Euphrasie ni umukecuru ufite imyaka isaga 50, atuye mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, wa Muhe, avuga ko asaba ubuvugizi kugira ngo atazahitanwa n’umuhungu we Hakorimana Girbert, bishingiye ku mitungo .

Hakorimana uri mu kigero cy’imyaka 30, wafungiwe muri Gereza ya Musanze, inshuro zirenze 4, akajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi inshuro zisaga 10, ni umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kugeza ni ubwo yakomeje kujya yisenura hasi, agakuka amenyo bikubitiyeho no ,kuba ahora rwana buri munsi, ndetse akanatoteza umubyeyi we ku buryo Nyirakanyange ngo amaze imyaka  15, atagira amahoro.

 

Nyirakanyange yagize ati: “Uyu mwana rwose azanyica, ntabwo nabasha gusinzira mu gihe ari mu rugo, iyi myitwarire yayitangiye afite imyaka 15, baramufunga bakongera bakamufungura, ni umuntu ukoresha ibiyobyabwenge cyane, ubu mbona azanyica kuko yabaye ikihehebe, aho adatinya no gufata umuhoro ngo abe yantema”

Nyirakanyange avuko ngo akora ibishoboka byose kugira ngo umwana we agireho imibereho myiza ariko ngo ntabwo ahinduka.

Yagize ati: “ Ise yabansigiye ari imfubyi abana ndabarera barakura bamwe barangije zakaminuza , ndetse n’uyu Hakorimana yari yaratangiye amashuri ye kuri INES Ruhengeri , ariko kwiga abona bisa nta cyo bimubwiye, ibiyobyabwenge byaramusaritse , ku buryo ahora kuri RIB, bakamufungura , ubu nta kintu cy’agaciro nsigaranye mu nzu kuko intebe ahura nayo akayisohora akayigurisha ubu maze kuba umuitindi ni ukuri”.

Nyirakanyange afite ubwoba ko umwana yibyariye Hakorimana azamuhitana

Umwe mu bo bavuka hamwe , akaba ari na mukuru we Bizagwira Dieudonne, avuga ko ikibazo cy’uyu mwene nyina kizwi mu nzego zose, ariko ngo akababazwa no kuba Hakorimana ahora yidegembya nyuma y’amakosa.

Yagize ati: “ Rwose uyu muhungu yaratunaniye ni ukuri, arafungwa agafungurwa tukagira ngo arakosoka, ahubwo akarushaho gukomeza kuba nk’igikoko , ubushize ubwo yafungurwaga bwo yaraje ashaka kwica Mama, nifuza ko bamugorora nibura imyaka  isaga itanu kuko byatuma haba impinduka mu myitwarire ye”.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Barikumwe Isaie, avuga ko Hakorimana ari umwe mu nsoresore  zihungabanya umutekano, ashingiye kuri raporo ziva mu mudugudu wa Muhe muri muri aka kagari ka Ruhengeri.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB   Marie Michelle Umuhoza, atangaza ko iki kibazo kidakwiye guhangayikisha Nyirakanyange.

Yagize ati: “ Nyirakanyange ntakwiye kugira impungenge, kuko  inzego z’ubutabera ziri gukora akazi kazoo;aazabuhabwa kandi byaratangiye kuko birimo gukurikiranwa, ubu ntabwo arengana ahubwo arimo kurenganurwa, ibindi bimenyetso yaba afite yabishyikiriza ubugenzacyaha nabyo bikamenyekana.”

Uyu Hakorimana usibye no kuba abuza umutekano umuryango we akagari ka Ruhengeri ngo kamuzi nanone nk’umwe mu nsoresore  zambura abaturage nijoro, ndetse zigafata abagore n’abakobwa ku ngufu, kimwe no gutobora amazu.

 1,073 total views,  2 views today