Gakenke:Rusasa biravugwa ko ubuyobozi bwananiwe guhangana n’insoresore zayogoje abaturage zibambura utwabo.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu karere ka Gakenke,Umurenge wa Rusasa, akagari ka Gataba, umudugudu wa Kibaya haravugwa insoresore zikomeje kwambura abaturage ku manywa y’ihangu, ndetse zikinjira ni mu nzu z’abaturage, nyamara ngo iki kibazo ubuyobozi bw’umudugudu kugera ku murenge burakizi ariko ngo ntacyo bugikoraho kubera ko butabarira ku gihe .

Nzaramyimana Potien yagize ati: “Rwose hano ibisambo biraturembeje kandi birazwi, ariko twibaza impamvu abo bita Ubaruta n’uwase baraturembeje  kandi bazarazwi, ibi bazo byumutekano muke umukuru w’umudugudu arabizi nta kintu na kimwe , baraza bakiyandikishwa za Raporo ariko ntibikorwe twifuza ko ibi bisambo byafungwa kuko birazwi , reba nk’ubu byabyukiye mu ngo byiba byamupfumuye inzu ku manywa bitwara ibirimo byose, none se abantu barajya birirwa mu rugo barinze ibisabo?”

Abaturage bo muri Rusasa ntibakijya gukora ku manywa kugira ngo batabiba ibyabo (foto rwandayacu.com)

Mukurarinda Ezechiel,nawe ahamya ko ibisambo bikomeje kubayogoza kandi bizwi muri kariya gace baturiye

Yagize ati: “Ibisambo birazwi ndetse n’inzego zirabizi cyane, njye nibaza impamvu ubuyobozi bukomeje kubirebera Ubaruta , Uwase na Gashuhe nibo bantu batuzengereje, baherutse gutera ku mukecuru bita Lea, Yuliyana yatewe na Uwase  ku manywa y’ihangu yitwaje inyundo, umukecuru aratabaza,rwose ubuyobozi nibutube hafi budutabare ibisambu bitatwica burundu”.

Abanyantege nke basaba Meya wa Gakenke kubaba hafi akabakiza ibisambo(foto rwandayacu.com).

Umukecuru Julienne yagize ati: “Rwose  njyewe ni uko nshaje ngize uwo mfata arimo kunyiba twakwica, nka Uwase yarafunzwe arafungurwa none akomeje kwiba aho ageze hose  ndetse munahuye mbona yakwica, ahubwo n’abayobozi batinya ko ibyo bisambo byabica ahari kuko usanga umuyobozi agendera kure izi nsoresore, wagira ngo rwose ntiduye mu Rwanda meya wacu ubanza ibi bintu atabizi ni ukuri”.

Abakecuru bo muri Rusasa bavuga ko ibisambo bibazengereje (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi w’agatenyo w’akarere ka Gakenke Niyonsenga Aime nawe ashimangira koko ubujura buhari mu buryo bwose aho biba amatungo ntibatinye no kwiba inka kimwe no gupfumura inzu z’abaturage kuri ubu ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye gukumira buriya bugizi bwa nabi.

Yagize ati: “ Ni byo koko iki kibazo rwose cy’ubujura kirahari cyane mu murenge wa Rusasa muri Ruhuzura aho ubujura bwo kwiba amatungo bwafashe indi ntera, kuko n’ibyibwe bifatirwa muri Rusasa, ibi twabiganiriyeho n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano, dusaba abaturage bakora amarondo, sinumva rero ko hari umuntu washyigikira amabandi iki kibazo tugiye kugikurikirana kuburyo tubona ibisubizo birambye”.

Umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois (foto ububiko).

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ubujura aho ariho hose.

Mu bisabo abaturage bavuga ko babazenreje harimo Ubaruta n’Uwase hakiyongeraho n’andi mashumi yabo , ibintu bifuza ko abayobozi babatabara.

 

 

 804 total views,  2 views today