Musanze:Imibare y’abana bafite ubumuga  bwo kutumva mu gihugu ni myinshi hirya no hino mu miryango.Nduwayesu Elie

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuyobozi w’ishuri ry’Igisha abantu bafite ubumuga (Deaf people Training Center) by’umwihariko abana abana bafite ikibazo cy’ubumuga bwo kutumva, Nduwayezu Elie, asanga nta mwana wagakwiye guhishwa mu nzu kubera ko baba bafite ikibazo cy’ubumuga bunyuranye.

Ibi umuyobozi w’ishuri abivugira ko kuva yatangira kwakira  abana bafte ubumuga bwo kutumva, yagiye ahura n’ibibazo  binyuranye harimo ni uko bamwe mu babyeyi b’aba bana baterwa ipfunwe no kuba barababyaye

Iki kigo kuva cyashungwa mu 2008, abasaga 400, bamaze kukinyuramo bahafatira ubumenyi bw’ibanze ku bafite ubumuga bwo kutumva (foto rwandayacu.com)

Nduwayesu Elie yagize ati: “Birambabaza iyo mbonye hakiri bamwe mu babyeyi baterwa ipfunwe n’abana baba barabyaye bavukanye ubumuga ubu n’ubu, nyamara iyo umwana yitaweho hakiri kare arakira akagirira igihugu akamaro nawe akakigirira, ni ibintu maze iminsi nkurikirana, kandi si mu Rwanda gusa bitanga umusaruro, kuko kuva twafungura iki kigo mu  2008 abana twagiye twakira ni abo bagiye basa n’aho babajubunye umubyeyi ntagaruke kumureba , ariko buhoro buhoro tugenda tubigisha  ururimi rw’amarenga ndetse bakigishwa gusoma no kwandika, kuri ubu muri iki kigo hamaze gucamo abana barenga 400, niyo mpamvu nsaba abayeyi kudahisha abana mu nzu , ahubwo bakwiye kubatuzanira tukabigisha bagakura neza bafite ubushobozi bwo gukora nk’ibyo abandi bakora, aha rero twakira abana bo mu miryango itishoboye ariko na bwo aba nko kubakurura.”

Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Deaf people Training Center (foto rwandayacu.com).

Uyu Muyobozi Nduwayesu Elie, akomeza avuga ko inzira ikiri ndende ngo kuko kugeza ubu mu Rwanda nta nzobere zari zahagera ngo zite ku mwana kuva akivuka, ngo kuko hari n’ubwo umwana ashobora kuvukana ubwo bumuga bwo kutumva bikaba byakosorwa vuba, ikindi ngo ni uko iyo abana bamaze guhabwa ayo masomo bagenda bagera mu miryango yabo bagasubira inyuma mu bumenyi, cyane ko bafite ababarera batazi amarenga, ikindi n’abarezi benshi ntabwo bazi ururimi rw’amarenga

Yagize ati: “Ubundi umwana atangira kumva akiri mu nda yanyina, igihe umwana yavutse rero tuvuge avukiye ku bitaro umuntu yamenya ko umwana ashobora kuzumva, ariko kugeza ubu nta baganga dufite babizobereyemo ngo badufashe gusuzuma niba umwana ashobora kuzumva, kugira ngo nibura ahite ashakirwa utwuma two mu matwi dutuma abasha kumva neza , uretse ko no mu Rwanda utapfa kubona aho utugura mu Rwanda , iyo umwana yambaye utwo twuma bituma abasha gutandukanya amajwi ya buri wese, ahubwo nifuza ko Leta yashyira ingufu mu kudushakira izo mpuguke z’abaganga n’utwo twuma dutuma babasha kumva neza, kandi aho badukoresha nko mu Buhinde aho nasuye nabonye bitana umusaruro”.

Nduwayesu asaba ababyeyi rwose kudahisha abana nk’aba, kuko kubahisha ngo ni ikibazo gikomeye cyane.

Yagize ati: “Nibareke gukomeza kugira ipfunwe ngo barahisha abana nk’aba kuko iyo bitaweho kare atanga umusaruro, nibabazane muri kino kigo cyacu,  cyangwa se bamenyeshe ubuyobozi bwite bwa Leta bubafashe, kuko ni abana b’igihugu , hari abitabwaho mbere bakiga kugera ubwo baba abadogiteri mu masomo anyuranye, aba bana bakwiye uburenganzira nk’abandi bana”.

Kuba abana nk’aba bagenda bagaragaza impinduka bishimangirwa na Muhawenimana Angelique,wo mu murenge wa Nyange uvuga ko kuva yagana ikigo Deaf people Training Center, umwana we kuri ubu agenda agaragaza impinduka

Yagize ati: “Kuva nashyira umwana wanjye mu kigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva ngenda mbona impinduka ikomeye cyane, baduhuguye ku ururimi rw’amarenga n’ubwo ntabimenye cyane kuko baduhaye amasomo y’ibanze, ubu umwana wanjye turaganira nkamutuma ikintu iki n’iki nkabona arakizanye, urumva ko bikenewe koko kuko abana bafite ubumuga runaka ni abana nk’abandi nyamara uyu wanjye iyo nkomeza kumuhisha ubu ashobora no kuba yarapfuye, abandi bana baramuvunauye kuko bajyaga bamwita kiragi n’andi mazina bikambabaza, ababyeyi nibazane abana bafite ubumuga mu ishuri bigishwe amarenga kuko bizabafasha no gukomeza kwiga andi masomo atuma bihangira umurimo”.

Muhawenimana Angelique ahamya ko kuvukana ubumuga atari ikibazo ahubwo ikibazo ni ababyeyi badahindura imyumvire (foto Rwandayacu.com)

Ndayisaba Emmanuel, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga muri (NCPD), avuga ko nta mubyeyi ukwiye guterwa ipfunwe n’umwana yabyaye akavukana ikibazo cy’ubumuga ubwo aribwo bwose , ngo yumve ko uwo mwana yabyaye akwiye kubuzwa amahirwe nk’ay’abandi bana

Yagize ati: “Ababyeyi babyara abana bafite ikibazo cy’ubumuga ubwo aribwo bwose nibabashyire ahagaragara kuko ubu byaroroshye Leta yafashe ingamba zo kubitaho  u buryo bwose haba kwiga kuvurwa , n’ibindi buri munyarwanda w’undi akenera kugira ngo arusheho kubaho neza, ntibakabahishe kuko uko babahisha nabob agenda bikururira ibibazo by’imibereho mibi,kandi uko umwana umuhisha ni ko ukomeza kumwongerera ubumuga”.

Uburyo bigishwa inyuguti mu marenga ku rwego mpuzamahanga (foto rwandayacu.com)

Ndayisaba avuga ko imibare bafite yo mu 2019, ubwo bakoraga ubushakashatsi babonye imiryango igera ku bihumbi 20, by’abana bafite ubumuga bunyuranye .

Ishuri rya Deaf people Training Center riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange, uwakwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inyunganizi ku bibazo kuri ubu iki kigo kibaza yahamagara kuri Telefone igendanwa +250788478469 y’Umuyobozi w’ikigo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 236 total views,  2 views today