Umuryango wa Rusesabagina byawubereye ihurizo rikomeye uburyo yagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Nyuma y’amasaha make RIB yeretse itangazamakuru ko Rusesabagina ushyigikiye imitwe y’iterabwoba ndetse akaba no muri bamwe mu banyarwanda bafite umugambi wo gutera u Rwanda, umuryango we ngo nturiyumvisha uburyo yaba yageze mu Rwanda , mu gihe bo ngo bari bazi ko ari mu rugendo i Dubai, maze bagashinja u Rwanda ko rwamushimuse.

Uyu mugabo nyamara u Rwanda rwo ruvuga ko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kandi ko yafashwe binyuze ku bufatanye mpuzamahanga.

Inkuru rwandayacu.com, ikesha BBC , ivuga umukobwa wa Rusesabagina Anaïse Kanimba,ashimangira ko yashimuswe ari mu rugendo i Dubai, umujyi wo muri Emira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

Yagize ati: “Yahageze ku wa kane, nibwo bwa nyuma duheruka kumwumva atubwira ko ahageze ntabwo twongeye kumwumva kuva ubwo kugeza uyu munsi (ku wa mbere) ubwo twabonye ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.Ntabwo tuzi uko yageze hariya n’ibyabaye, ni yo mpamvu dutekereza ko yashimuswe kuko ntabwo yari kujya mu Rwanda ku bushake bwe;turasaba  leta z’Ububiligi na Amerika kudufasha kugira ngo Papa bamugarure aho akwiye kuba ari.”

Rusesabagina ngo ntabwo umuryango we wasobanukiwe uburyo yageze mu Rwanda

Umuvugizi wa MRCD-Ubumwe, Faustin Twagiramungu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Bwana Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, ko bwa nyuma amuheruka ari mu mujyi wa San Antonio, Texas muri Amerika aho yari amaze amezi arenga atandatu.

Yagize ati: “Tuzi neza ko yafashwe ari wo mujyi avuyemo, gusa ntitwamenye ko azajya mu rugendo. Yari mu bintu bye bwite bitari ibi by’amashyaka n’impuzamashyaka tubamo.”

Rusesabagina yageze mu maboko ya RIB, bitegerejwe ko azagezwaho ibirego arigwa.

Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, ikindi ni uko ari  umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB)  ku wa  31 Kanama 2020 yabwiye itangazamakuru ko igihugu Rusesabagina yafatiwemo kitatangazwa ku nyungu z’ubutabera n’iperereza riri gukorwa.

 1,709 total views,  2 views today