Musanze:Insoresore ziyise “Abateruzi” zibangamiye abagana Gare ya Musanze

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bagenzi bakoresha Gare ya Musanze bavuga ko babangamiwe n’insorersore zizwi ku izina ry’Abateruzi ribaterurana ribashyira imodoka zibatwara muri kampani baba bashakira abagenzi, bakaba bifuza ko uburenganzira bw’umugenzi bwakubahirizwa.

Gare ya Musanze ikoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi bava ndetse bajya Kigali, ariko kuri ubu usanga huzuyemo insoresore zitagira ibiziranga , abagenzi kimwe n’abakoresha iyi Gare bavuga ko babangamiwe n’Abateruzi babahungabanya nk’uko Mukankusi Marita yabibwiye rwandayacu.com.

Abateruzi bakurura abantu bagenda babasakuriza (foto rwandayacu.com)

Yagize ati: “Rwose ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi nibakore uko bashoboye badukize abateruzi, ngira ngo ubinye ukuntu banterubanye hano bakangeza mu kirere yewe nagomba no kuba navunika cyangwa se bakaba banancuza utwanjye, ubundi umuntu aba azi aho ajya n’aho ava sinibaza rero impamvu umuntu aza akakweshura ngo jya mu modoka iyi n’iyi, ikibabaje hano hari abasekirite ariko baba babirebera duhohoterwa”.

Mbarushimana Esron avuga ko akunze gukorera imirimo ye y’ubushabitsi Kigali, ngo bimusaba kuzinduka ariko ngo ababazwa n’uko insoresore z’Abateruzi zimukura mu masangano y’imihanda ihuza umujyi wa Musanze na Kigali ndetse na Rubavu bamukweshura kugeza muri gare

Yagize ati: “Abateruzi buriya abenshi bakoresha ibiyobyabwenge, uzarebe baba bafite uducupa ukibwira ngo ni amazi baba barimo binywera ibyuma , none ugira ngo birirwa basakuza kuriya ari bazima?Mbabazwa n’ukuntu bajuzenguruka basaga , buri wese avuga ibye bagusakuriza, kandi tuba rimwe na rimwe twarushye, ariko tekereza umuntu kugukorana metero 200 agusakuriza akunukiriza ibitabi n’ibyo byuma , ibi bintu ubuyobozi bwa Gare Musanze rwose bubyiteho”.

Abateruzi bakunze gushwana bapfa abagenzi

Mbarushimana akomeza avuga ko kampani zikwiye kugurira umwambaro w’akazi umukozi wayo cyangwa se akaba yambaye ikarita y’akazi cyane ko umugenzi aba azi neza aho agiye

Yagize ati: “Umuntu ava mu rugo azi aho yerekeje, ariko birababaza noneho gutotezwa ngo jya aha aha nk’aho uteri umuntu mukuru, nawe se buracya ukabona umusore ntiyoga ibyanwa byarashokombeye (byabaye byinshi), ntamesa  ngo aje kuyobora abagenzi, ibi kandi ntabwo biri Musanze gusa nabonye na Kigali bibaho, ubuyobozi bwa RFTC bwite kuri iki kibazo nyamara kirimo n’ubujura”.

Mukampogazi Janine we avuga ko bigeze kumukweshura nyuma yigenzuye asanga telefone ye yabuze

Yagize ati: “Muri uko kuguterura , bagukurura bagutesha umutwe kubera ibigambo baba bafite byunshi hari ubwo uhaburira ibintu ndetse n’ikintu washaka gukora muri Gare nko kugura ikintu ntibishoboke  njye nahaburiye telefone yanjye mbura n’uwo nyirihisha , nyamara numva Leta ivuga ko nta muntu ukwiye guhungabanya umugenzi, ariko abakarasi biyise Abateruzi hani muri Musanze barenze umubare w’abagenzi muri Gare nibadutabare ni ukuri turagowe”.

Umuyobozi wa Gare ya Musanze Innocent Rwamuhizi, avuga ko insoresore zihungabanya abagenzi ziba mu itsinda  ryitwa abateruzi ariko nanone agashimangira ko koko harimo abasore bashakira abakiriya kampani zitwara abagenzi muri iyi gare, ibi bintu ngo bakaba bahora babyiyama abayobozi b’izi kompanyi ariko byarananiranye

Yagize ati: “Ibi bintu by’abateruzi rwose niba ariko biyise bimaze kurambirana hano muri iyi gare, njye nk’umuyobozi wa Gare buri gitondo ikompanyi runaka impa urutonde rw’abakozi 5 bashinzwe gufasha abagenzi nko gushyira imizigo yabo mu modoka  n’ibindi bagomba kuba bambaye impuzankano, bafite amakarita abaranga , ariko ujya kubona ukabona  hajemo abandi bantu batigeze bakwereka ibyo bikakuyobera kandi itegeko tugenderaho nta n’umuntu ugomba gukora ku mugenzi kuko ava iwe azi aho agiye kuko abanyarwanda bamaze kujijuka”.

Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent

Rwamuhizi akomeza avuga ko uburenganzira bw’umugenzi bugomba kubahirizwa, aho gukomeza kumuhungabanya banamuhutaza aho usanga ngo hari insoresore zishobora guterura umuntu mu birere kugeza ubwo hari n’ingingo bashobora kumuvuna nk’amaboko, ijosi cyangwa se amaguru.

Yagize ati: “Nk’ubu njye ngera muri gare sa kumi n’imwe mbigisha kubaha abagenzi n’uko buri wese akora inshingano ze , ibyo wibonera muri gare nanjye ni byo mbona byaranyobeye kuko abo bose ubonamo simba nzi iyo bavuye,ndasaba ba nyiri agencey gukurikiza amategeko tugenderaho n’amabwiriza ya RURA uko abiteganya, kandi ko ku bufatanye na Polisi bariya bose bazacikamo”.

Uyu Muyobozi atunga agatoki agence zose zikoreramo atatinye no kuvuga amazina yazo ko zikwiye guhindura imikorere arizo Virunga, Star, Fidelite, International, Different, Kigali Caoach, Litico n’izindi.

 190 total views,  4 views today