Umutoza wa APR FC yavuze ibigwi AS Kigali yemeza ko ari ikipe ikomeye

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi yavuze ko AS Kigali ari ikipe ikomeye ndetse ifite byinshi itandukaniyeho na APR FC nko kuba ifite abakinnyi bazi icyo gukora, bamenyereye ndetse n’umutoza uzi neza Shampiyona y’u Rwanda.

Erradi yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa Shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 4 Ukwakira 2019.

Aganira n’abanyamakuru, uyu mutoza wa APR FC yavuze ko yishimira imikinire y’abakinnyi be, yongeraho ko nta wakwirengagiza ko AS Kigali ari ikipe nziza ifite ibyo irusha APR FC.

Ati ”Turanganyije ariko uko umukino wagenze ndabyishimiye. Nishimiye uko abakinnyi banjye bitwaye, akazi kagiye gukomeza. Ikipe twahuye yari ifite byose, abakinnyi bakuru bafite ubunararibonye, abakinnyi bo hagati bamenyereye ndetse n’umutoza umenyereye, na byo ni ngombwa ko tubivuga.”

“Ni ikipe yakinnye amarushanwa ya CAF, ikina Super Cup y’u Rwanda inatsinda Rayon Sports mu mukino uheruka, ntabwo yari ikipe yoroshye.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 ukomoka muri Maroc yavuze ko asanga ba rutahizamu be barimo Sugira Ernest bakinnye neza nubwo batashoboye kubyaza umusaruro uburyo babonye muri uyu mukino.

Ati ”Abakinnyi banjye bari gukora cyane kandi uyu munsi babonye uburyo bwinshi. Sugira ntiyagize amahirwe, yahushije penaliti ariko ntabwo ari iherezo ry’Isi. Na Maradona yarayihushije, na Roberto Baggio arayihusha, mfitiye icyizere abakinnyi banjye.”

Agaruka ku munyezamu Rwabugiri Umar wongeye gutsindwa igitego abenshi bemeza ko yakabaye yagize icyo akora ku mupira watewe na Rusheshangoga Michel, Adil Mohammed Erradi yavuze ko abona umunyezamu we ari mwiza, yishyiraho amakosa yose.

Ati ”Umar ni umunyezamu mwiza ukiri muto kandi uri kuzamuka. Amakosa yakoze ni ayanjye. Mufitiye cyizere kuko yagize umukino mwiza. Ntabwo twamwica ngo kuko yatsinzwe igitego. Na we arabizi ko ikipe imufitiye icyizere. Nubwo cyaba igitego cya gatandatu cyangwa icya karindwi atsinzwe kuriya, ntabwo bizagera 10.”

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019, yakirwa na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa kabiri uzabera kuri Stade ya Bugesera i Nyamata.

 988 total views,  2 views today