Rusizi:Kutagira ibiciro bihamye bituma aborozi bajyana amata muri Kongo –Kinshasa

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bavuga ko ngo kubera kutagira igiciro cy’amata gihmye bituma amata yabo bayajyana mur Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakifuza ko kiramutse kizamuwe iri kusanyirizo ryabona umukamo uhwanye n’ubushobozi bwaryo.

Umuyobozi wa Koperative KOAGINYA (Koperative Agira gitereka Nyakarenzo) Nahayo Théobald ari nayo ikoresha iri kusanyirizo rya Nyakarenzo, avuga ko aborozi benshi muri iki gice bakijyana umukamo wabo muri Kongo,ndetse ngo niba nta gikozwe iri kusanyirizo riraza gufunga imiryango.

Yagize ati: “ Abamamyi baraza bagashukisha aborozi udufaranga duke ubundi amata bakayabaha, niba rero ubuyobozi butagize icyo bukora kugira ngo tugire igiciro gihamye, iri kusanyirizo rizafunga ni ukuri , kuko niba tuvuye kuri litiro 2900 ku munsi none tugeze kuri litiro 800, kubera ko amata acuruzwa ku bamamyi , ubuyobozi nibuhaguruke bwite kuri iki kibazo”.

Aborozi bavuga  igiciro gito bahabwa kuri litiro imwe y’amata ariyo mpamvu yo kujyana amata muri Kongo rwihishwa bikorwa na bamwe mu borozi kandi ngo ni bo benshi.

Kugeza ubu amata umworozi ajyana ku ikusanyirizo rya Nyakarenzo, ahabwa  amafaranga 200 y’u Rwanda  ngo nyamara  abamamyi bo bayambutsa muri Kongo baha aborozi amafaranga 300 kuri litiro imwe.

Aborozi bo muri Rusizimuri rusange bavuga ko batishimiye ibihombo baterwa ‘abamamyi (foto Bahuwingera S)

Mukantabana Elisabeth ni umwe mu borozi, avuga ko ku ikusanyirizo bahabwa amafaranga make cyane, bakihitiramo kuyambutsa muri Kongo.

Yagize ati: “ Twifuza ko bakongera igiciro kuri litiro, kuko iyo akajerekani ka litiro 7 kageze muri Kongo kagura amafaranga 1500, urumva rero niba ubuyobozi butatwongereye igiciro, ntabwo abamamyi bazashiraho ni ukuri,kuko muri Kongo batanga amafaranga menshi”.

Amakusanyirizo ntacyakira amata uko bikwiye , kuko umukamo wigira muri Kongo Kinshasa (foto Bahuwingera S).

Umuyobozi w’karere ka Rusizi   wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Léoncie we atangaza ko muri ibi bihe bya Covid-19 nta mata ajyanwa rwihishwa muri Kongo, ngo kuko imipaka irafunzwe.

Umurenge wa Nyakarenzo kuri ubu ubarurwamo inka zisaga 7000, ikusanyirizo rya Nyakarenzo rifite ubushobozi bwo kwakira amata agera kuri litiro 2500 ku munsi ;ariko kuri ubu yakira litiro 700 ku munsi, ibintu biterwa no kuba abamamyi bakomeza gutwara amata banyuze mu giturage ntagere ku ikusanyirizo.

 2,802 total views,  2 views today