Musanze:Hagaragaye zimwe mu nzitizi zituma abakobwa batitabirira kwiga imibare na siyanse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hasozwaga  ibiganiro byamaze ibyumweru 2, ku bijyanye na gahunda yo gushishikariza, abana b’abakobwa gukunda no kwiga imibare mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, bamwe mu bakurikiye ibi biganiro bavuze ko hari zimwe mu mpamvu zituma abakobwa batitabirira kwiga imibare kugera muri za kaminuza.

Professeur Kayoya Jean Bosco, wo mu gihugu cy’u Burundi ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko baje gusanga impamvu abakobwa badakomeza kwiga imibare n’amasiyanse kugeza muri za kaminuza, hari bamwe bagitsimbaraye ku myumvire ijyanye n’umuco, abandi bakagira imbogamizi zo kuba imiryango itabaha umwanya uhagije

Yagize ati: “Muri rusange umukobwa nawe arashoboye nta kintu umuhungu yakwiga ngo umuhungu kimunanire, ariko twaje gusanga bamwe mu bakobwa batinya kwiga imibare kubera ko umusaruro wayo bumva ko utahita uboneka vuba, kuko bisaba kuminuza, ikindi ni uko bamwe bumva ko bazasazira mu mashuri bagahitamo kwishakira abagabo, abandi rero usanga hakiri imwe mu miryango ibatsikamira ibajyana mu turimo utu n’utu bituma nta n’umwanya babona wo gusubira mu masomo, twifuje rero ko hakomeza gushimangirwa ihame ry’uburinganire no mu bana cyane kubijyanye no kwiga, aho kugira ngo umuco ukomeze utsikamire umwana w’umukobwa”.

Professeur Kayoya Jean Bosco, wo mu gihugu cy’u Burundi,asanga abakobwa na  bo batsinda imibare(foto rwandayacu.com).

Profeseri Leonard wo mu gihugu cya Benin we asanga n’ubwo hakiri inzira ndende kubijyanye no gukundisha abana b’abakobwa kwiga imibare na siyanse muri Afurika; ngo asanga mu Rwanda ho iyi gahunda yo gukundisha umwana w’umukobwa imibare igenda izamuka

Yagize ati: “Mu Rwanda wo kugeza ubu ibintu bimeze neza kuko ihame ry’uburinganire rigenda ritinyura umwana w’umukobwa gukunda imibare no kuyiminuzamo, kuruta ko uko kugeza ubu hamwe mu bihugu by’Afurika umuco ugitsikamiye abakobwa aho agomba kuba umuntu wo mu gikari gusa, akaba uwo gukora isuku , guteka no kubyara, ndakeka ko bizagenda bigerwaho buhoro buhoro”.

Profeseri Leonard wo mu gihugu cya Benin, yimira intera u Rwanda rugezeho mu gukundisha abakobwa imibare (foto rwandayacu.com).

Iyi nama yateguwe n’Umunyarwandakazi  Dr Uwiringiyimana  Charline, yize ibijyanye n’imibare,akaba ari Dogiteri mu  ibarurishamibare, akaba umukozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, nawe ashimangira ko kugeza ubu  hakiri bamwe mu bakobwa bakitinya ku bijyanye no kwiga imibare bakaminuza

Yagize ati: “ Natangiye kwiga imibare banca intege bavuga ko nta mukobwa wiga imibare nyamara narayize ndayirangiza, nanjye ndemeza ko abakobwa badakunda kwiga imibare, nko mu kiciro rusange no kurangiza ayisumbuye bararangiza, ariko byagera kaminuza, ababyeyi ugasanga bifuza ko abana b’abakobwa baza kubafasha imirimo,rwose imibare isaba umwanya uhagije kugira ngo ubashe kuyiga, tuzakomeza natwe kwereka barumuna bacu ko imibare ari ingenzi mu buzima bwa muntu buri munsi”.

Dr Uwiringiyimana  Charline, Umunyarwandakazi ushimangira ko kwiga imibare ku bakobwa bishoboka (foto rwandayacu.com).

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba harimo abarimu muri za Kaminuza ndetse n’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, kandi abayitabiriye bose basanze hari umusaruro yatanze, uzakomeza gukangurira abana b’abakobwa gukomeza gukunda imibare kugeza bayiminujemo.

 420 total views,  2 views today