Uwiyise Sankara agahungabanya umutekano w’u Rwanda azongera kuburanishwa muri Nyakanga 2020

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

 Nsabimana Callixte wiyita Sankara mu rubanza rwe rwagombaga kuba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga rwasubitswe kuri uyu wa kane kubera  ko abaregera indishyi batabashije kuhagera kuko   bari mu Karere ka Rusizi badashobora kugera kuri iryo koranabuhanga, bitwe n’ibihe bibi aka karere karimo byatwe na Covid-19

 Umucamanza w’Urukiko Rukuru,  Urugereko rwihariye  ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ ibyamukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko uru rubanza rwimuriwe tariki 08 Nyakanga 2020, ibi bikazashingira ko ingamba zafatiwe Rusizi mu kwirinda Covid-19 zizaba zamaze koroha kimwe n’abatabashije kubona ikoranabuhanga babashe kurigeraho.

Nsabimana Callixte wari Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero uwo mutwe w’iterabwoba wagabye ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba .

Sankara ngo yari agamije gufata u Rwanda mu minsi mike ahereye muri Nyungwe (foto Imvaho Nshya).

Uyu munsi ku wa Kane, hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu iburanisha mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

Abacamanza batatu n’ubwanditsi bari babukereye mu cyumba k’iburanisha i Nyanza, uregwa muri Gereza ya Mageragere i Kigali n’abaregera indishyi i Rusizi, bagahuzwa na Skype.

Muhima Antoine wari kuyobora iri buranisha amaze kwinjira mu cyumba k’iburanisha yavuze ko ku rukiko no muri Gereza ya Mageragere bari biteguye nta kibazo, avuga ko urubanza rusubitswe kuko abaregera indishyi bari i Rusizi badashobora kuhava kubera ingamba zahafatiwe, kandi badashobora kugera kuri iryo koranabuhanga.

Iburanisha riheruka kuri uru rubanza ryabaye mu kwezi kwa Mutarama aho humviswe ubushinjacyaha burega Nsabimana Callixte.

Icyo gihe, Nsabimana ahawe ijambo, yavuze ko ibyaha 17 byose yarezwe n’ubushinjacyaha abyemera ndetse abisabira imbabazi.

 1,113 total views,  2 views today