Umujyi wa Kigali: Inzu zisaga 300, zizatuzwamo  imiryango itishoboye  izakurwa mu manegeka zizaba zuzuye muri Kamena 2020

Yanditswe na Editor.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hari imiryango  1100 ikiri mu manegeka ngo ikaba igiye kwimurirwa ahandi ariko ko ku ikubitiro inzu  zigera kuri 392 ziba zimaze kuzura muri Kanama 2020 kugira ngo zibashe  kwakira abaturage bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe batishoboye.

Rubingisa Pudence Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo kumenyeshwa imigendekere y’ikirere ku bijyanye n’imvura mu mezi ari imbere, babibwiwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, bassanze hari indi miryango ikiri mu manegeka bityo ngo ikaba igomba kurindwa Ibiza byayihitana.

Yagize ati: “Igishanga cya Kangondo cyane kuri Bannyahe  imiryango 297 ituye , indi ikodesha mu manegeka yahasigaye amazi agenda asatira aho batuye, hari kandi imiryango 131 ituye Mpazi igomba kuvanwamo kuko igenda isatirwa n’amazi kandi hakaba hakomeje ibarura ry’abantu Dufite gahunda yo kubaka amazu 392 akajyamo abantu bagomba gufashwa bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi muri Kamena 2020 azaba yuzuye. Ikindi ubu dukomeza kubakodeshereza tukanabashakira ikibatunga no kureba niba abana babo biga neza”.

Bamwe mu batuye mu manegeka ariko bo nta bwo bishimira ko bimurwa ntibahabwe ingurane, nk’uko umwe mu baturage batuye muri Kangondo Yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Aha hantu ni muri gakondo yacu, twarubatse, ubu amazu yacu hari n’abayakodesha twakuragamo udufaranga tukadufasha kwivuza, abana bakiga none ngo bagiye kutwimura hano nta n’ingurane, twifuza ko n’ubwo batwubakira inzu ariko byaba byiza baduhaye n’amafaranga yo kwifashisha”.

Kuri iyi ngingo ivuga ko hari abaturage bifuza ingurane,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko Guverinoma y’u Rwanda, icya mbere y’imirije imbere ari uko umunyarwanda atura ahari umutekano ,ibijyanye n’ingurane bikaba ari ibintu biza nyuma y’uko umunyarwanda yatabawe, kandi ko izo ngurane na zo ziza mu gihe hari ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Igihe Leta  igiye kunyuza umuhanda, igiye kubaka ibitaro, ishuri, icyo gihe umuturage wari uhari agomba guhabwa ingurane ku baturage  ihimuye bahafite ibikorwa. Nta bwo  aba bantu tuvana muri Gikondo, Cadillac, n’ahandi tudafite ikindi twenda kuhakorera muri ibyo bikorwa rusange bifite inyungu, ni mu rwego rw’ubutabazi no kurinda uyu mugi kugira ngo amazi abone inzira mbese nta ngurane”.

Imiryango ituye mu manegeka  mu bishanga n’ahandi mu mugi wa Kigali igiye kwimurwa

Biteganijwe ko Umujyi wa Kigali bizawutwara ingengo y’imari ingana miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda 80 izagenda ku bukode bw’imiryango itishoboye, ariko kandi ntabwo ari buri wese ngo uzakodesherezwa, kandi ko  nib ura muri Werurwe 2020 imiryango iri mu manega mu mugi wa Kigali izaba imaze gukurwamo.

 925 total views,  6 views today